Mu guca ibikorwa by’uburembetse bwakorwaga n’abaturiye umupaka wa Uganda, Leta yashyizeho ibikorwa bihuza abaturage bahoze muri ibi bikorwa bitemewe, aho bahawe imirimo itandukanye irimo gukora imihanda, guca imirwanyasuri n’ibindi.
Bamwe muri aba baturage bo mu murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, baganiriye na IGIHE, batangaje ko kudahemberwa igihe ari imbogamizi bafite, bavuga ko hatagize igikorwa bamwe bashobora gusubira mu bikorwa bibi bahozemo.
Umwe mu bahoze mu burembetsi yashimye ko bahawe imirimo bakava mu burembetsi bashoboraga guhuriramo n’ibibazo. Icyakora ngo kuba badahembwa neza bigira ingaruka ku buzima bwabo n’imibereho.
Ati “Ariko ikibazo dufite ni ukudahembwa. Ibaze kuba ufiteyo ibihumbi 60.000Frw bakaguhemba ibihumbi 9.000Frw. Turashaka kumenya niba ari umurenge cyangwa SACCO yacu ifite ikibazo, cyangwa niba ari akarere!”.
Yongeraho ko iyo babajije akarere kababwira ko amafaranga yoherejwe ku Murenge SACCO, akibaza impamvu batayahabwa kandi barayakoreye.
Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko iyo babajije ibibazo by’aya mafaranga bibagiraho ingaruka.
Ati “Nk’ubu njye hari amafaranga y’iminsi cumi n’itanu nabuze, ariko iyo haje nk’umuyobozi tukabaza badutera ubwoba ko baratwirukana. Batubuza kubaza bakatwemerera ko abayobozi nibagenda badukemurira ikibazo, ariko iyo bamaze kugenda bihita birangira. N’ubu amafaranga ntiturayabona.”
Si aba gusa bavuga ko badafite amakuru y’amafaranga yabo, gusa ngo kubaza ikibazo kijyanye nayo ni ukwikururira ishyano kuko ubajije wese arebwa nabi n’abayobozi bahagarariye ibi bikorwa.
Uwitwa Mukanoheri Immaculé yagize ati “Dufite amadeni muri za butiki ntiwareba, ubu nta mucuruzi ushobora guha ideni umukozi wo muri Job Creation, kandi mbere twateraga ibiraka tugacuruza tukunguka nta kibazo.”
Usibye uku kudahemberwa igihe, ibindi bibazo byiganje ni iby’abakozi babura amafaranga mu gihe cyo guhembwa abandi bagahembwa ari munsi cyane y’ayo bakagombye guhembwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Mwambutsa Amman Wilson, yemeza ko abakozi bahembwa gusa hari igihe hazamo ibibazo bitandukanye birimo amakosa agaragara ku rutonde rwoherezwa ku karere.
Ati “Twasabye abakoresha kujya bagenzura urutonde rw’abakozi hakiri kare kugira ngo hirindwe amakosa, ikindi ni uko dusaba abakozi kudasiba kugira ngo byorohe. Hari utubazo tugomba gukosora nk’umurenge ibindi tukabikorera ubuvugizi ku karere.”
Abari muri ibi bikorwa bizwi nka Job Creation ni 630 biganjemo abahoze mu bikorwa by’uburembetsi. Ibikorwa bakora birimo imihanda, guca imirwanyasuri ndetse n’abakora bagahembwa ariko biga. imyuga irimo ubwubatsi n’ubudozi.
Aba bakora mu mihanda no mu guca imirwanyasuri, babarirwa ibihumbi 2000Frw ku munsi bagahemberwa iminsi itanu habanje gukurwaho 1000Frw ya Ejo Heza kuri buri muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!