Iki gikorwa cyabereye mu isoko riherereye mu Murenge wa Kinyababa kuri uyu wa 31 Mutarama, aho basobanuriye abaturage ko gutekesha uburyo bwa gakondo (ku mabuye atatu) buhenda kandi bukanangiza ibidukikije.
Uburyo bwa gakondo uretse kwangiza ibidukikije kuko bukoresha inkwi nyinshi, bunagira izindi ngaruka zitandukanye ku ihindagurika ry’ibihe, kwangiza umwuka uhumekwa, umwotsi uvamo ugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’izindi.
Ubuyobozi bw’ikigo gikora kikanacuruza imbabura zirondereza ibicanwa (Geni Green Solutions Ltd), bwabamurikiye ubwoko bubiri burimo iyitwa Ngufu na Songa, zose zihariye mu kurondereza ibicanwa.
Ngufu ni imbabura ikoresha amakara, ikarondereza ibicanwa ku kigero cya 20-50% ugereranyije n’imbabura zisanzwe naho Songa igakoresha inkwi, ikanarondereza ibicanwa ku kigero cya 50%.
Bagaragarijwe ko nubwo imbabura zisanzwe zigura hagati ya 700-1,500 Frw, Ngufu ikagura ibihumbi 15Frw, ugenzuye neza usanga Ngufu ihendutse inshuro icyenda ugereranyije n’igihe izisanzwe zimara, ingano y’amakara zikoresha n’ibindi.
Batanze urugero ku rugo ruteka ku mbabura igura 1,500Frw imara hagati y’amezi 6-12, ko rukoresha imifuka ibiri y’amakara mu kwezi, rugasabwa nibura 18,000Frw mu gihe Ngufu imara hagati y’amezi 48-60, urugo rwayiguze ruzigama byibuze ibiro 14 by’amakara by’amafaranga 3,600Frw ku kwezi.
Ikigo gicuruza ibikoresho byo gutekesha Gaz, Safe Gaz, cyabagaragarije ko ari uburyo budakenera inkwi, budateza umwanda kandi burengera ibidukikije.
Aba baturage banabwiwe ko uretse ubwo buryo bwavuzwe haruguru, bashobora no guteka bifashishije Biogaz, uburyo bwifashisha ubushyuhe butunganywa mu mwanda w’ifumbire itangwa n’inka.
Kuri ubu kugira ngo umuturage yubakirwe Biogaz, asabwa kuba afite inka n’ibihumbi hagati 100 na 250Frw byo kuyubaka ariko ashobora gutanga mu byiciro, Leta ikamutangira ibihumbi 300Frw.
Umuyobozi ushinzwe ibicanwa muri REG, Niyonsaba Oreste, yavuze ko bari gusobanurira abanyarwanda ko hari ibicanwa bishobora kugabanya cyangwa bigasimbura amakara n’inkwi bisanzwe bicanwa kugira ngo babikoreshe.
Ati “Abagikoresha inkwi n’amakara bakwiye gukoresha ibikoresho bibirondereza. Turashaka kurushaho gusobanurira abantu Gaz, ni ikintu gishya gitangiye kugenda gikoreshwa na benshi, kugira ngo tunabasobanurire uko bakwirinda impanuka ziyikomokaho.”
Ku bijyanye n’impanuka ziyikomokaho, hagaragajwe ko zibaho rimwe na rimwe mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, babwirwa ko ‘Bazabibwirwa no kumva impumuro ya gaz yihariye’.
Mu gihe bibaye utetse, wihutira gufunga gaz, waba utekeye mu nzu ugasohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ugafungura inzugi n’amadirishya, ukirinda ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi.
Umuntu kandi asabwa kwirinda kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi akoresheje interebuteri (Interrupteur), kwirinda kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.
Bavuze kandi ko icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.
Niyonsaba yakomeje avuga ko abantu bakomeje umuvuduko bafite mu gucana inkwi n’amakara, byazagera mu 2030 mu Rwanda nta shyamba rigihari kandi rifatiye runini abaturage nko gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, gutanga umwuka mwiza n’ibindi.
Ati “Abaturage barasabwa kumva ko bagomba kuva kuri bwa buryo bwo guteka bwa gakondo bakoresha, bakajya kuri ubu twabashyiriye ku isoko, buri wese mu cyiciro cye.”
Bamwe mu batuye uyu Murenge bavuze ko ubu buryo ari bwiza, basaba koroherezwa kububona.
Uwitwa Nsigayehe Jean de Dieu yagize ati “Buriya buryo tubonye ari bwiza kubera ko zituma umuntu adatakaza ingufu mu byerekeye gucana. Zifite uburyo zibika ubushyuhe, zigacanira zifashishije ubwo zabitse mu gihe ubusanzwe bw’amashyiga atatu, ubushyuhe bwicira ku ruhande.”
Muhirwa Semeon, yagize ati “Ndumva nabashyimira, ibi bintu twabyumvaga kuri Radiyo, ubu nibwo bwa mbere nabona Gaz kandi kuyikoresha numvise harimo ibyiza byinshi.”
Yakomeje asaba ko izo mbabura zagabanywa ibiciro, zigashyirwa nko kuri 5000Frw ku buryo ntawuzitirwa n’ubushobozi bwo kuzigura.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kinyababa, Uwimana Edisa, yavuze ko ayo mashyiga na Gaz ari uburyo bushobora gufasha abaturage, cyane cyane abo mu cyaro usanga bagikoresha inkwi n’amakara menshi bateka kandi ko bazakomeza kubashishikariza kubukoresha.
Imibare ya REG igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa ari 13%, abakoresha inkwi ni 79% naho 17,4% bakoresha amakara.
U Rwanda rwihaye icyerekezo cy’uko mu 2024 ruzaba rufite abaturage 42% bakoresha inkwi n’amakara.



















TANGA IGITEKEREZO