Abo baturage bavuga ko nubwo bishimiye ikorwa ry’uwo muhanda, batishimiye ko batigeze bahabwa ingurane y’ibyabo birimo inzu, ibiti, ubutaka n’indi myaka byangijwe n’iyi mirimo.
Muri aba baturage harimo n’abatarabariwe ibyangijwe, bagasaba ko byakosorwa vuba kuko ibiciro ku isoko bigenda bihindagurika.
Noheri Emmanuel ni umwe muri bo, yagize ati "Urabona iyi nzu yanjye bayisize mu manegeka kuko iri ku mukingo ishobora kungwaho muri iki gihe cy’iyi mvura. Batwemereye ingurane ariko imyaka ibaye itatu batubwira ngo biri hafi biri hafi ariko twarahebye. Nibatwishyure twigire ahandi heza uyu muhanda uduteze imbere aho kuduhombya."
Nahimana nawe yagize ati"Uyu muhanda wanyuze mu mirima wanjye hagati, bagenda bandandurira ibigori n’ibiti ndetse urabona ko inzu nayo nsohokera mu muhanda ndetse yaranasadutse. Bambariye miliyoni 5 Frw n’utundi turengaho. Nibaduhe ingurane z’ibyacu tugire icyo tuyamaza kuko buri gihe ibiciro birahindagurika."
Nyuma y’uko aba baturage bagejeje iki kibazo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye Akarere ka Burera ko kihutisha igikorwa cyo kwishyura abo baturage bitarenze kuri Noheli muri uyu mwaka bakazaba barabonye ingurane zabo kuko amafaranga ahari.
Yagize ati "Iki kibazo muvuze ndakizi kandi n’Akarere karakizi. Aba bayobozi bari hano barabizi, ndabasabye ngo mukore urutonde neza murunoze kuko amafaranga arahari iki kibazo kizagere kuri Noheli kitagihari abaturage barishyuwe ingurane zabo."
Abaturage barenga 500 nibo bazishyurwa miliyoni zisaga 300Frw z’ingurane z’ibyangijwe n’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Gahunga birimo inzu, imirima, ibiti n’indi myaka yari ihinze aho wanyujijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!