00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abaturage basabwe kuraga abana babo umuco wo gukunda gusoma

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 31 August 2019 saa 05:33
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera bagaragaje ko gutakaza umuco wo kwigisha gusoma, kubara no kwandika ari uguhomba umurage w’ubukungu, kuko utazi gusoma atamenya amakuru yamufasha mu iterambere.

Byatangajwe ku wa 30 Kanama 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe gusoma no kwandika mu Karere ka Burera.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bakanguriwe kugana amasomero bakigishwa gusoma no kwandika n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Bamwe mu bakuze bigishijwe gusoma no kwandika, bavuga ko igihe bari bamaze batabizi bahombye byinshi byanabagize ingaruka ku bukungu bwabo.

Mvuyekure Felicien w’imyaka 51 y’amavuko yavuze ko yabonaga mudasobwa akumva ari igikoresho cy’abazungu n’abaminuje.

Yagize ati “Aho naganiye isomero rya Sunzu yacu twegerejwe ubu nzi gusoma, kubara no kwandika; nzi gukoresha mudasobwa, nakwandika amatangazo, ngakora impapuro z’ubutumire n’ibindi, byose mbikesha kugana isomero.”

Mu buhamya bw’abigishijwe gusoma no kwandika, hari abagaragaje ko kutamenya gusoma no kwandika ari ukubaho mu buzima bw’umwijima.

Nyiramana Béatrice w’imyaka 37 yavuze uko yajyaga ku isoko agahabwa amafaranga atuzuye kubera kutamenya kubara.

Yakomeje agira ati “Najyanaga itungo ku isoko naba ntafite umperekeje ayo twumvikanye bakayampa atuzuye kubera kutamenya kubara. Ni ukuri kutamenya gusoma, kubara no kwandika ni uguhomba umurage w’ubukungu. Ubu aho nabimenyeye ntawakongera kundiganya kandi sinkiyoboza kuko nzi gusoma ibyapa,nta mpamvu yo gusazira mu bujiji n’abasigaye ndabasaba kubyitabira.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyirabahizi Beatha, yagaragaje ko kutamenya gusoma bishobora kudindiza iterambere.

Yagize ati “Iterambere rigendana n’amakuru, ndetse ni nacyo kinyejana turimo, utazi gusoma ntamenya ayo makuru. Ntiwabashaka korora cyangwa guhinga kijyambere utafashe ibitabo bitandukanye bibivugaho ngo ubisome n’ikoranabuhanga ryakuyobora. Ibyo byose utabizi iterambere ryamugora, muhugukire kubyiga kandi munabikundishe abana banyu.’’

Nyirabahizi yijeje ubufasha mu gihe buzakenerwa ariko umuco wo gusoma no kwandika ukimakazwa. Ati "Natwe aho muzadukenera turahari ngo tubunganire.”

Mu Karere ka Burera habarurwa amasomero aciriritse yigishirizwamo abakuze batazi gusoma no kwandika 224, yigishirijwemo abagera ku 5,527.

Mu Rwanda hose habarurwa amasomero ajyanye n’igihe y’abakuze arimo ibikoresho byose bisabwa birimo n’iby’ikoranabuhanga agera kuri 67. Biteganyijwe ko mu 2024 hazaba hamaze kubakwa andi 30.

Abayobozi batandukanye barimo uw'Inkoranyabitabo y'Igihugu bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’agateganyo w’Inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyirabahizi Beatha (hagati) yerekwaga uko ikoranabuhanga rigishwa abakuze n'abato
Abana bato basabiwe umwihariko mu gufashwa gukurana umuco wo gusoma no kwandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages