00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abikorera bashinze itsinda rizatuma bamenyekanisha ibyo bakora

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 31 May 2013 saa 05:51
Yasuwe :

Mu Karere ka Burera habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro itsinda ry’Indashyikirwa. Ku ikubitiro, abahinzi, abacuruzi, abatwara ibinyabiziga n’abandi bikorera bagera kuri 57, bahise binjira muri iri tsinda rizaborohereza kujya kumurikira ibikorwa byabo ku Isi hose.
Itsinda ry’Indashyikirwa mu bacuruzi bagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), rizahurizwamo inyangamugayo mu basanzwe bikorera, aho rizaba rigamije gutezwa imbere ubucuruzi bw’abarihuriyemo.
Abahinzi, Aborozi, Abacuruzi, (…)

Abahinzi, Aborozi, Abacuruzi, Abubatsi, Abatwara ibinyabiziga, Abahagarariye ama banki, abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abandi bari bitabiriye umuhango wo gufungura Indashyikirwa, bagaragarijwe uko abazaba bagize Indashyikirwa, bazajya bagezwaho amakuru agezweho y’ubucuruzi mbere y’abandi, bafashwe kwitabira ingendoshuri mu mahanga, boroherezwe mu kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga, bafashwe kwitabira imurikagurisha muri Amerika, Ubulayi n’ahandi, n’ibindi bitandukanye.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Igihugu, Mukarwema Yvette, yavuze ko u Rwanda rwifuza byibuze kugira abacuruzi 200 bakomeye, kuburyo ngo mu gihe umushoramari yaba akeneye uwo bakorana ahita aboneka, anavuga ko ari cyo cyatumye baza guhera mu turere tw’igihugu kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Mukarwema ati “Iri ni itsinda riri magirirane ku bikorera mu kubaka urugaga ku rwego rw’Akarere.”

Akomeza ati “Hari ibibazo biba byarananiranye tugomba gushyikiriza Perezida tugafashwa kubikemura, kuko igihugu gishaka ko muri 2020 ubukungu buzaba bushingiye ku iterambere ry’abikorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yavuze ko Indashyikirwa zije zari zikenewe, ati “Leta ntiyatera imbere idafite urwego rw’abikorera, kuko ni ukuboko kw’iburyo gufasha leta mu kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza.”

Nyuma yo gusobanukirwa uko ubucuruzi bwabo buzaba bufite amahirwe yo kumenyekanishwa hirya no hino ku Isi, Abikorera 57 bahise binjira muri iri tsinda, aho buri munyamuryango yatanze amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu ibihumbi magana abiri kuzamura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages