Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Nzeri, ubwo ADEPR yatangizaga icyumweru cyahariwe ubuzima cyanahuriranye na gahunda yateguwe ku rwego rw’igihugu ijyanye no gutanga urukingo rw’imbasa ku bana kuva k’ukivuka kugeza ku myaka irindwi.
Icyumweru cy’ubuzima cyatangijwe hagamijwe guteza imbere Ibigo Nderabuzima n’ibitaro by’iri torero. ADEPR yahisemo Akarere ka Burera mu rwego rwo gusura no gutaha inyubako zuzuye mu Kigo Nderabuzima cya Rwerere ku bufatanye na leta no kureba ibikenewe kugira ngo abantu bakomeze kubona serivisi nziza.
Mu bikoresho byatanzwe harimo ‘Generateur’ izajya yifashishwa igihe umuriro wabuze na frigo izajya yifashishwa mu kubika imiti. Hari kandi inkunga yo gufasha abatishoboye bagera kuri 700 kwishyura mituweli, byose bifite agaciro ka miliyoni zirenga 10 Frw.
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yagize ati “Bimwe mu byifuzo batugejejeho harimo ko batari bafite frigo zibafasha kubika imiti. Twabahaye ubufasha bwo kuyibona. Ikindi ni ikibazo cy’umuriro kandi birumvikana ko kwa muganga hari serivisi nyinshi zigira ikibazo iyo wabuze ari yo mpamvu twabahaye ubufasha bwo kubona ‘generateur’ bazajya bakoresha mu gihe umuriro usanzwe wagiye.”
“Ubufasha bwatanzwe uyu munsi burenga miliyoni 10 Frw ariko ni ukugira ngo iki kigo nderabuzima kibashe gukomeza guha serivisi nziza abaturage kandi tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo ibikiburamo bigende byongerwamo.”
Ikigo Nderabuzima cya Rwerere cyakira abagera ku bihumbi 20 bakenera serivisi gitanga kuko muri aka Karere nta bindi bitaro bafite uretse ibya Butaro. Bisaba abatuye muri uyu Murenge gukora urugendo rw’ibirometero 10 bajya kuri ibi bitaro. Iyi ni yo mpamvu bifuza ko cyagurwa kikongerwamo izindi serivisi zirimo nk’ubuvuzi bw’amenyo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye inkunga ya ADEPR avuga ko bizatuma abaturage barushaho kubona serivisi nziza.
Ati “Kuri twe ni iby’agaciro kubona abaturage ba Rwerere begerezwa serivisi bituma umuturage abasha kubona ubuvuzi bw’ibanze, ku ndwara zinaniranye akaba ari bwo yoherezwa ku Bitaro bya Butaro.”
“Turabashimira ku nkunga y’ibikoresho baduhaye. Ni ikigo Nderabuzima cyikishakisha; hari ibikoresho bikiburamo twifuza ko byakongerwamo mu gihe cya vuba ndetse n’umubare w’abakozi ntuhagije. Tuzakomeza kuvugana n’izindi nzego zirimo na MInisiteri y’Ubuzima kugira ngo turebe ko wakwiyongera na serivisi zitangirwa hano zakongerwa.”
Abaturage bivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima bavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyajyaga kibangamira imitangire ya serivisi.
Umwe yagize ati “Uyu muyoboro ni uwa Rulindo, tugikoresha uwa Ntaruka twabonaga umuriro ariko urabura tugakoresha telefone, mu gihe dutegereje ko wagaruka. Uyu munsi icyo kibazo ADEPR iragikemuye. Ikibazo cya frigo na cyo iragikemuye kuko iyo ubuze umuriro uba ubuze frigo. Hari ubwo umuriro wagendaga inkingo zikimurwa zikajyanwa ku bindi bigo nderabuzima bifite umuriro kugira ngo zidapfa.”
Uretse n’ibitaro uyu muturage yavuze ko n’abaturage babangamiwe n’uko batabona umuriro uhagije nk’uko Mbonigaba Leopold na we yakomeje abosobanura.
Ati “Iyo tuzanye umurwayi nijoro umuriro ukagenda bituma dukorera mu icuraburindi ndetse n’ibyagombye kudufasha bikangirika bigatuma akazi gahagarara. Hari igihe ijoro ricya utaragaruka ukaba wakwiriza n’undi munsi wose. Dushimye inkunga ya Groupe Electrogène ADEPR iduhaye, idukuye mu bwigunge, serivisi zose tuzazihabwa neza.”
Icyumweru cy’ubuzima muri ADEPR kizarangwa n’ibikorwa birimo ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Akarere ka Burera ni kamwe mu twagaragayemo imirire mibi n’igwingira ari na yo mpamvu ADEPR yagatoranyije ngo gatangirizwemo ibi bikorwa.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ADEPR yatangije gahunda yise ‘Igikoni cy’Itorero n’Akarima k’Igikoni ku Itorero, hatangwa amatungo magufi, haterwa ibiti by’imbuto kandi ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye. Nibura amatungo magufi 32.519 n’inka 743 byahawe abatishoboye mu mwaka wa 2022/2023.




















Ibitekerezo 0