00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Akanyamuneza ku bagiye gukurwa mu icuraburindi hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku zuba

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 25 September 2019 saa 08:39
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye, basazwe n’ibyishimo nyuma yo kumenyeshwa ko bagiye gukurwa mu icuraburindi bagahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, binyuze mu nguzanyo zihendutse bagiye guhabwa.

Ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’u Rwanda Itsura amajyambere, BRD, aho itanga amafaranga mu Mirenge Sacco hirya no hino mu gihugu, aho bigoranye kugezwa umuriro w’amashanyarazi.

Aya mafaranga azajya ahabwa abaturage nk’inguzanyo yishyurwa mu gihe runaka ku nyungu ntoya cyane, bakagezwaho umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Bamwe mu baturage bagiye kugezwaho uyu mushinga bavuga ko bagiye guca ukubiri n’icuraburindi bakajyana n’iterambere.

Namategeko Frédérique yagize ati "Uyu mushinga uje ari igisubizo kuri twe, iyi nguzanyo tugiye kuyifata dutangire imishinga iduteza imbere, mu ngo ducane mbese ubuzima bugiye guhinduka."

Ndacyayisenga Émilienne na we ati "Twari twarababaye tubonye ahandi harageze amashanyarazi twe tugasigara kubera aho dutuye, none REG iratwibutse, n’ubundi twari dusanzwe turi abanyamuryango ba Sacco tugiye gufata iyo nguzanyo tugezweho umuriro ubundi iterambere rikomeze iwacu."

Umukozi muri Banki y’Igihugu Itsura amajyambere, Ivan Asiimwe, avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abatuye mu byaro batagerwaho n’amashanyarazi y’umuyoboro mugari, kubona akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati "Iyi gahunda yatangijwe na Leta ibinyujije muri BRD ku bufatanye na REG duha amafaranga za Sacco ziri mu Mirenge iri mu byaro aho bigoranye kuhageza umuriro w’amashanyarazi, bazajya bahabwa inguzanyo na Sacco bakorana nazo bazayishyure nyuma ku nyungu iri hasi cyane."

"Ni igikorwa kizazenguruka igihugu, kizasozwa ingo ibihumbi 445 zigezweho n’uyu mushinga. Mu murenge wa Rusarabuye, twahatanze miliyoni 20 ariko nashira tuzabongera andi."

Ni ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 bwabereye mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, aho abaturage basobanurirwaga uburyo bazajya bafata inguzanyo izishyurwa ku nyungu yo hasi, ubundi bakagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga watangiye mu mpera 2017 aho hamaze gutangwa amafaranga asaga miliyari imwe mu mirenge yo hirya no hino mu gihugu itagerwamo amashanyarazi, ikazafasha abaturage miliyoni 1.8 kugera kuri izo ngufu kugeza mu 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .