00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Akarere kanenze umurenge uca ibihumbi 30 abishyingira

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 6 January 2015 saa 11:55
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Semabagare Samuel yagaye itegeko Umurenge wa Gatebe washyizeho ryo guhanisha amande y’amafaranga ibihumbi 30 abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko bita ‘koco’, avuga ko binyuranyije n’amategeko y’irangamimerere.
Sembagare Samuel yabwiye Radio Flash ko bitumvikana uburyo icyemezo kinyuranye n’amategeko y’igihugu cyafatwa, ndetse kigafatirwa ku rwego rw’Umurenge Akarere katabizi.
Yagize ati “Sinumva ukuntu byabaho ntabizi, kandi najye sijye ushyiraho (…)

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Semabagare Samuel yagaye itegeko Umurenge wa Gatebe washyizeho ryo guhanisha amande y’amafaranga ibihumbi 30 abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko bita ‘koco’, avuga ko binyuranyije n’amategeko y’irangamimerere.

Sembagare Samuel yabwiye Radio Flash ko bitumvikana uburyo icyemezo kinyuranye n’amategeko y’igihugu cyafatwa, ndetse kigafatirwa ku rwego rw’Umurenge Akarere katabizi.

Yagize ati “Sinumva ukuntu byabaho ntabizi, kandi najye sijye ushyiraho amategeko ndumva itegeko ry’irangamimerere rizwi.Uko abana bandikwa, abavanwa mu bitabo bitabye Imana abashyingiranwa, ntabwo rero numva uwaba yarashyizeho iryo tegeko.”

Iri tegeko ry’Umurenge wa Gatebe ritishimiwe na gato n’abaturage riteganyako umugabo n’umugore babana bataraciye imbere y’amategeko, bagomba guhanishwa kwishyura amafaranga ibihumbi 30.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Munyarubibi Jean Pierre we avuga ko iri tegeko rizafasha umurenge ayoboye gukumira ku buryo bufatika abashakana igihe kitageze ndetse n’abashakana mu buryo butemewe n’amategeko bose muri rusange.

Abisobanura agira ati “Mu rwego rwo gukumira abantu bashyingirwa bashyingirwa batarageza igihe …umuntu wese yagombye gushyingirwa anyuze imbere y’ubuyobozi kandi niko gushyingirwa kwemewe[…] ibihumbi 30 ni igihano (Amande) kubera ko umuntu yarongoye mu buryo butanyuze mu mategeko.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bo basanga guhanishwa amande y’ibihumbi 30 atari byo byatuma umuntu asezerana bitari bisanzwe bimurimo bigatuma hari ababifata nk’akarengane.

Umwe muri bo yagize ati “Ibihumbi 30 numva ari amafaranga menshi rwose, muri iyi minsi ishize badusezeranyaga ku buntu.”

Uretse uyu kandi hari n’abasanga ahubwo iri tegeko ry’inama njyanama y’umurenge rishobora gukumira abajyaga basezerana ku bushake n’abo basanzwe babana, batinya ko nibagera ku murenge babanza gusabwa kwishyura ayo mafaranga bita menshi kuri bo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera yijeje ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa mu maguru mashya, ndetse kandi asaba n’abandi bayobozi ko ibyemezo nk’ibi bidakwiye gufatwa ngo binashyirwe mu bikorwa mbere y’uko bimenyeshwa Akarere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages