Izo mudasobwa bazihawe muri gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze hatezwa imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko guhabwa izo mudasobwa bituruka ku nshingano zabo zimaze kwiyongera, ariyo mpamvu Leta ikomeje kubagenera icyabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati “Inshingano basigaye bafite ni nyinshi, zirimo kurangiza imanza, kugaruza umutungo wa Leta, guha serivisi abaturage baba basabiye ku Irembo n’ibindi byinshi bisaba kuba bafite mudasobwa aho bageze hose bakaba batanga serivisi ku baturage. Turabasaba kurushaho gutanga serivisi yihuse kandi inoze no gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage byari bikigaragara."
Mu Karere ka Burera hakunze kugaragazwa ibibazo b’ingendo abaturage bakoraga bajya gusaba serivisi mu buyobozi bagasiragizwa no gusanga zisigaye zitangirwa ku ikoranabuhanga bo batarabimenye ndetse ugasanga ahandi biba bigoye kuribona bitewe n’ubushobozi buke bw’utugari.
Kuri ubu ngo izi mudasobwa zizabafasha mu gutanga serivisi ku baturage, gutanga raporo n’amakuru ku nzego zose bakorana bityo bigabanye umwanya byajyaga bitwara ngo izo serivisi ziboneke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!