Abafunzwe ni abagabo bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera barimo Kwizera J. Damascène, Umunyamabanga w’ikusanyirizo ry’ibirayi na Nibishaka Thadée, umujyanama akaba n’umunyamigabane waryo.
Batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Burera ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nyuma y’aho abaturage bagaragarije Minisitiri w’Intebe ubujura bakorerwa.
Abahinzi b’ibirayi bajyaga kugurisha umusaruro kuri iri kusanyirizo bishyurwaga amafaranga ari hagatiya 80 na 100 ku kilo bagategekwa gusinyira 145 nk’igiciro cyemewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Mwambutsa Amani Wilson yemeje aya makuru ko aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Gahunga kandi ko bari kubazwa mu bugenzacyaha kugira ngo harebwe niba ibyo baregwa bifite ishingiro.



















TANGA IGITEKEREZO