00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Bamwe mu bajya gusaba serivisi ku Karere bibasaba kurara nzira

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 June 2015 saa 02:15
Yasuwe :

Bamwe mu bajya gusaba serivisi ku Karere bibasaba kurara nzira bitewe n’uko umuhanda ‘Base-Kirambo-Butaro-Kidaho’ ahari ibiro by’Akarere ka Burera, hakora imodoka imwe itwara abagenzi.

Iyi modoka imwe itwara abagenzi ngo ihaguruka mu gitondo ikagaruka ku mugoroba, ibi bigatuma bamwe mu bakenera serivisi ku biro by’Akarere bahura n’imbogamizi zitandukanye, dore ko ubundi buryo buba busigaye ari ubwo gutega Moto, cyangwa “Taxis Voiture”, kandi bukaba buhenze bikabije ugereranyije n’ubushobozi bwabo.

Singirankabo Athanase umwe mu baganiriye na IGIHE, avuga ko hari igihe yigeze kurara mu nzira asanze imodoka imaze guhaguruka.

Yagize ati “Kuva hano kuri Base ugana kirambo-Butaro gukomeza, iyo usanze Tagisi yagusize udafite amafaranga ahagije ni ikibazo. Tagisi iduca amafaranga 1300 cyangwa 1500, Moto bishyuza hagati y’amafaranga ibihumbi 3000 n’ibihumbi 4000, kandi kikaba ari igiciro cyo kugenda gusa.”

Abagishoboye bahagenza amaguru

Akomeza avuga ko yigeze gusanga tagisi yamusize bikaba ngombwa ko ajya gusaba icumbi ku muturage, ati “nayiteze ku munsi ukurikiyeho.”

Hitimana Michel na we yemeza ko hari abajya barara mu nzira basanze imodoka yabasize, ati “Abadafite amafaranga ahagije hari abajya gusaba icumbi iyo basanze yabasize (imodoka), nawe urabyumva imodoka imwe kandi abantu bagana muri biriya bice byo ku Karere ni benshi rwose ntihagije.”

Abatuye n’abakoresha uwo muhanda bavuga ko bahendwa cyane n’urugendo bakora bagana ku biro by’Akarere ka Burera, bakifuza ko hakongerwa imodoka zitwara abagenzi zikora mu muhanda Base-Kirambo.

Iyangirika ry’umuhanda nk’imwe mu nzitizi...

Bamwe mu batwara abagenzi mu modoka bavuga ko batashora imodoka zabo mu muhanda udakoze.

Umwe yagize ati “Uyu muhanda ni igitaka, icya kabiri urimo ibinogo byinshi, muri macye umeze nabi, kujyanamo imodoka yawe ni nko kuyijugunya. Umunsi umuhanda uzaba wakozwe nta kabuza tuzajya gukorerayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije IGIHE ko uwo muhanda uri hafi gukorwa, ariko ntiyavuga igihe nyirizina uzatangira gukorerwa.

Abinyujije mu butumwa bugufi kuri telefoni (SMS), yagize ati “Gahunda irahari inyigo (Expertise) yarakozwe, imirimo iri hafi gutangira.”

Tariki ya 21 Mutarama 2010 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibitaro bikuru bya Butaro bihereye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, Perezida Paul Kagame, umuturage yamugejejeho icyifuzo cy’uko bagezwaho umuhanda wa kaburimbo, icyo gihe abemerara ko uwo uzakorwa.

Ni umuhanda w’ibirometero 64 uzanyura mu Mirenge 7 y’Akarere ka Burera, ari yo: Nemba, Cyeru, Rusarabuye, Butaro, Kinyababa, Kagogo na Cyanika, ndetse no mu Murenge wa Base w’Akarere ka Rulindo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages