00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Barishimira umusaruro w’ingo mbonezamikurire 17 nshya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 August 2023 saa 09:58
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Burera bagaragaje ko ingo mbonezamikurire 17 ziherutse kubakwa muri aka karere binyuze mu mushinga wa ‘Gikuriro kuri Bose’ zabafashije mu burere n’imibereho y’abana babo.

Ni ingo mbonezamikurire zitangirwamo serivisi zijyanye n’ubuzima, kurwanya imirire mibi, kwita ku bana bafite ubumuga ndetse n’abafashamyumvire bakora mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Ababyeyi 58 bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Rugali barishimira ibyo bamaze kugezwaho n’urugo mbonezamikurire ruri mu kagari kabo, bavuga ko rubafasha kurera neza abana babo bari ahantu hatekanye nabo bakajya mu kazi bagakora bakiteza imbere.

Umwe muri aba babyeyi, Mukanyemera Florence, yavuze ko ibi bigo bibafasha mu gutegura abana babo mu myigire hakarishywa ubwonko bwabo ndetse bahabwa indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Ati "Ubu rwose turashima kuko dusigaye tubona aho abana bacu birirwa ntibajye kuzerera ku gasozi hamwe bashobora kwangirikira.”

“Tubazana hano bakiga bakaba bari kumwe n’abandi bakunguka ubumenyi, ku buryo umwana ajya mu ishuri amaze kumenya ubwenge yaracangamutse adatinya abandi bikamufasha mu masomo ye."

Uru rugo mbonezamikurire rwuzuye rutwaye hafi miliyoni 12 Frw usibye kuba rurimo Ibiro by’Umudugudu wa Rugali rutangirwamo izindi serivisi zitandukanye zirimo kurwanya imirire mibi n’igwingira, hatezwa imbere imikurire y’abana bato mu buryo budaheza abafite ubumuga, gupima imikurire y’abana bihakorerwa buri kwezi ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by’imirire myiza mu karere ka Burera, Nyirahabineza Epiphanie, yavuze ko ababyeyi na bo bamaze kuhungukira byinshi bibafasha kwita ku bana babo igihe bari mu muryango.

Ati “Ababyeyi bahigishirizwa uburyo bwiza bwo gutegura ifunguro ryuzuye n’uko umwana agomba kwitabwaho muri rusange, ababyeyi bahakorera imyuga y’ubukorikori bakigishanya kuboha n’ibindi buri mubyeyi ugeze aha amenya uwo mwuga bikazamura isuku mu muryango we.”

“Hari ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga bakumva ko bazabizirikaho ntibabazane hano ariko ubu barabarekuye baraza kandi nabo bafite ibyo bagenda biyungura ahangaha , n’ibintu biri kugenda birushaho gutanga umusaruro.”

Umushinga wa Gikuriro kuri Bose uterwa inkunga na USAID Rwanda, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango iyobowe na Catholic Relief Services (CRS) mu rwego rwo guteza imbere ubuzima, imirire n’imibereho myiza y’abagore bari mu kigero cy’uburumbuke n’abana bari munsi y’imyaka itandatu hibandwa ku minsi igihumbi ya mbere, y’ubuzima bw’umwana.

Uyu muryango wihaye intego zo kubaka ingo mbonezamikurire 124 mu 2022 ndetse uyu mwaka izindi ngo 52 zikaba zikiri kubakwa mu turere 10 turimo Nyamasheke, Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Burera, Rulindo na Nyabihu.

Kugeza ubu Umushinga Gikuriro Kuri Bose ugera ku bagenerwabikorwa 2.170.000 babarizwa mu miryango 472.659 irimo abana 416.791.

Mu gihe cy’imyaka ibiri Gikuriro Kuri Bose imaze ushyirwa mu bikorwa yateje imbere imikoranire mu nzego zitandukanye mu kuzamura imirire myiza, n’imbonezamikurire y’abana bato.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’imiryango iyobowe na Catholic Relief Services ari yo Humanity and Inclusion, Umuhuza, Three Stones International ndetse na University of Global Health Equity, Caritas Rwanda, AEE, Young Women Christian Association na Duhamic Adri.

Ababyeyi bahigishirizwa uburyo bwiza bwo gutegura ifunguro ryuzuye n'uko umwana agomba kwitabwaho muri rusange
Umushinga wa Gikuriro Kuri Bose ufatanya n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe abana gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura imirire n'imibereho y'abana
Kondora abana bagaragaweho imirire mibi mu mudugudu ni imwe mu ntego z'uru Rugo Mbonezamikurire
Buri wa kane barahura bakaganira ku cyabateza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye harimo jyanye no gutozwa kwizigamira
Aba bana bahabwa amata abafasha mu mikurire yabo
Muri izi ngo habera gahunda yo gukurikirana imikurire y'abana no kurwanya igwingira
Abana iyo bamaze kumenyera bishimira kumarana umwanya n'abagenzi babo igihe ababyeyi badahari
Ababyeyi bishimira ko babona aho basiga abana hatekanye nabo bakabona uko bajya mu kazi
Ababyeyi barerera muri uru rugo mbonezamikurire batozwa gahunda yo kuzigama no kugurizanya
Ababyeyi 58 barerera muri uru rugo mbonezamikurire bishimira ibyo bamaze kunguka kuva rwatangira gukora
Ababyeyi batozwa kwishakamo ibisubizo by'imirire myiza y'abana babo
Ababyeyi bavuga ko ibi bigo bibafasha mu gutegura abana babo mu myigire hakarishywa ubwonko bwabo ndetse bahabwa indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya igwingira
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by'Imirire Myiza mu Karere ka Burera, Nyirahabineza Epiphanie, yashimye umusaruro w’izi ngo mbonezamikurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages