Nk’uko byemezwa n’abaturage, Mukamurerwa yakoresheje uburiganya, afata indangamuntu za bamwe mu bo mu muryango yashatsemo, harimo nyirabukwe na muramukazi we, maze ajya kwandikisha amazina yabo ku rutonde rw’abagombaga guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Gusa ngo izo nka yagiye kuzifata, aho kuzigeza ku bo yazandikishijeho, azirongora aziganisha iy’isoko nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Muramukazi we yagize ati “Ukuriye abadamu mu murenge yaraje anyaka irangamuntu, ndamubaza nti ‘ese irangamuntu uri kunyaka ni iy’iki?’ arambwira ngo hari ikintu benda kugenera abagore batishoboye, ngo azansubiza nyuma. Ubwo irangamuntu narayimuhaye ayimarana iminsi 2 ndagenda njya kuyizana [...] bigaragara ko n’inka ari we wanayifashe.”
Nyirabukwe na we ati “Narwaye igihe kirekire, noneho ngiye kureba irangamuntu yanjye aho yari iri ndayibura, umukazana wanjye [...] ageze hano nti ‘irangamuntu yanjye nayobewe aho yagiye’, araseka ati ‘erega uri n’umukecuru [...] irangamuntu yawe iri iwacu [...]’. Biba ahoooo, bimaze igihe kirekire ni bwo noneho abapolisi bazaga kumbaza niba nta nka nigeze mfata, nanjye nti ‘navuka nta nka nigeze mfata.”
Umuturage Mukamurerwa yahaye ikiraka cyo kurongoora imwe muri izo nka akayigeza aho bari bavuganye nyuma akamuhemba ni we wemeza neza uko byagenze.
Ati “Umudamu witwa Mukamurerwa Placidia yampaye ikiraka cyo kujya gushorera (kurongoora) iyo nka. Yambwiye ko inka ari iye ngiye kumuzanira i Burera. Ntabwo nayigejeje iwe mu rugo, ni ahantu hirya mu kandi gasantere (Centre) nayigeje, bwari butangiye kwira, arambwira ngo ninyigumishe aho, akazi kanjye karangirira aho.”
Ubu buriganya kandi buremezwa n’abatuye muri ako gace, bahamya ko izo nka zitageze ku bo zari zigenewe, ahubwo zafashwe na n’uwo muyobozi w’inama y’igihugu y’abagore.
Mukamurerwa ahakana yivuye inyuma ibyo gukoresha uburiganya agafata inka ku mazina ya nyirabukwe na muramukazi we.
Ati “Icyo kibazo polisi irimo iragikurikirana, kiri mu bushinjacyaha. Ndumva nta yandi makuru mfite yo kukivugaho. Nta byigeze bibaho rwose. Ayo makuru abaturage batanga ntabwo ari byo habe namba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe, Munyarubibi Jean Pierre, yemeza ko izo nka zahawe Mukamurerwa, cyane ko ngo zari zigiye mu muryango yashatsemo.
Munyarubibi yongeraho ko iki kibazo cyamenyekanye mu minsi ishize, nyuma y’aho uwo mugore atandukaniye n’umugabo we.
Gusa ngo icyo kibazo baragikurikiranye babona ibimenyetso by’uko inka zitageze ku bo zari igenewe, bityo zikaba zigomba kugaruzwa.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyiriweho abaturage batishoboye, hagamijwe kurwanya imirire mibi no kuzamura imibereho y’abanyarwanda.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO