Aba borozi basaga 20 bibumbiye muri Koperative Isugi, bororera amafi mu byuzi 14 muri byo bitatu byamaze kurengerwa n’isuri, gusa ngo hari n’ibindi byatangiye kugeramo ibitaka biva kuri iyi suri, ibintu bavuga ko bibateye impungenge ko umwuga wari ubatunze wakomwa mu nkokora n’aya mazi.
Bamwe muri aba borozi bavuga ko ikibatunze ari ubworozi bw’amafi ariko bafite ubwoba ko isuri yatuma umwuga wabo uhagarara, bagasaba ubuyobozi kubatabara vuba
Uwimana Jeannette uhagarariye iyi Koperative yagize ati “Ubu mutubona dutunzwe n’ubworozi bw’amafi gusa, ariko amazi y’isuri ava mu misozi ikikije aho tuyororera araduhangayikishije, ubu ibyuzi bitatu byose byamaze kurengerwa n’amazi amafi yarimo yose arapfa, aya mazi aturusha imbaraga niyo mpamvu dusaba abayobozi kudutabara vuba, kuko hari n’ibindi byatangiye kwinjiramo ibitaka biva ku isuri”.
Mukandori Vestine nawe ati “Muri ibi byuzi niho dukura mituweli, amafaranga yo kurihiraa abana bacu, mbese amafi ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, gusa dutewe ubwoba n’ibihombo dukomeje guterwa n’isuri yirohamo, ku buryo hatagize igikorwa byose birarengerwa, aya mazi ni menshi guhangana nayo biraturenze turasaba imbaraga zisumbuyeho”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere Munyaneza Joseph, avuga ko iki kibazo bagiye kugishyiramo imbaraga ku buryo mu 2020 kizabonerwa umuti urambye.
Ati “Ibyo biyaga byororerwamo amafi biri mu nkengero z’igishanga, bikaba byunamiwe n’imisozi irimo amasoko y’amazi, mu gihe cy’imvura nk’iyi amazi aba menshi isuri ikarengera bimwe muri ibyo byuzi, gusa amwe muri ayo masoko twatangiye kuyashakira inzira, turanitegura gukora umuhanda Ntaruka-Rutamba uhaca ugashyirwaho imiyoboro miremire amazi akayoborwa mu biyaga, ku buryo 2020 iki kibazo kizabonerwa umuti urambye”.
Mu Karere ka Burera hakorerwa ubworozi bw’amafi mu biyaga bisaga 20, aho mu Murenge wa Kinoni habarurwaga 14, ubu bisigaye ari 11, aho bashobora gukuramo umusaruro uri hagati y’ibiro 600 na 800 mu mezi atatu, gusa bagasaba ko bafashwa kurwanya isuri yirohamo ikabicira amafi.



















TANGA IGITEKEREZO