00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Gahunda ya VUP na Girinka byagabanyije ubukene bukabije

Yanditswe na

Bony Bazatsinda

Kuya 3 March 2016 saa 04:46
Yasuwe :

Kuva gahunda ya Girinka itangiye gushyirwa mu bikorwa mu Turere tugize igihugu cyose, mu Karere ka Burera hamaze gutangwa inka zigera ku 7919 ndeste imiryango itari mike yavuye mu bukene bukabije.

Mu myaka 10 ishize kuva hemejwe abanya-Burera bari bafite ubukene bukabije bavuye kuri 56% bagera kuri 23% babikesha gahunda ya VUP na Girinka.

Bamwe mu bagize imiryango yahawe inka baganiriye na IGIHE bemeje ko basezereye ubukene ubu bakaba bageze n’aho bafasha bagenzi babo batishoboye.

Nyirankuriza Xaverina, wo mu Murenge wa Rusarabuye yavuze ko nyuma yo guhabwa inyana yayoroye neza ikabyara akitura, kuri ubu imaze kubyara izindi nshuro ebyiri, agura imirima yo guhinga ku buryo amaze kwikura mu bukene.

Xaverina yishimira ko yahawe inka

Ibi byashimangiwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Burera ucyuye igihe Sembagare Samuel, mu muhango w’ihererekanyabubasha aho yemeje ko aka Karere kari gafite abagera kuri 56% by’abagatuye bari munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 10 ishize, ariko kuri ubu bageze kuri 23% kandi ngo aba nabo ntibyatwara imyaka myinshi ngo bave mu bukene.

Ashimangira ko ibi byashoboka binyuze muri gahunda ya VUP igizwe n’ibyiciro bitatu, ahari abahabwa inkunga y’ingoboka, itangwa binyuze mu mirimo ndetse n’iyo bahabwa binyuze mu kwihangira imirimo.

Yagize ati ‘‘Ntibyari byoroshye kubigeraho ariko turashimira Perezida wa Republika wazanye izi gahunda zombi kuko byazamuye imibereho y’abanya-Burera’’.

Gahunda ya Girinka yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12/04/2006 ari nayo yayihaye icyerekezo cyo gufasha buri rugo rukennye rw’Umunyarwanda kubona no korora inka kijyambere, hagamijwe ko iyo nka izatanga umukamo, nawo ukazafasha kuvugurura imirire yarwo, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no gusagurira isoko.

Umuhango w'ihererekanya bubasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages