Amakuru dukesha abaturage bo mu Kagari ka Gaseke,avuga ko ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 saa Kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo ari bwo umurambo wa Nkiriyehe Jean Paul wagaragaye.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko Nkiriyehe Jean Paul kuwa Gatatu yari yiriwe anywera inzoga mu kabare ka Habarurema asangira n’umugore we witwa Nyiramavugo Flodonata mu gihe bari bafitanye amakimbirane kuko amushinja kumusambanyiriza umugore basangiraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel yemeje aya makuru agira ati “Nibyo narabimenye uretseko ntari mpari, ariko Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza ariwe wagiyeyo gushyingura ahagarariye Akarere ku buryo ariwe mwabaza neza kuko niwe ufite amakuru yose”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru.
Nyuma yo kwitaba Telefoni ku nshuro ya 3 yavuze ati " ndi mu nama... Ndumva ibyo ntacyo nabivugaho kuri telephone”.
Gusa nubwo iperereza rigikorwa hashakishwa abakoze ubu bwicanyi, hacyekwa ko uyu Nkiriyehe Jean Paul ashobora kuba yarishwe n’abarembetsi kuko n’aho yiciwe atemaguwe mu mutwe haraye hafatiwe Kanyanga litiro 18.



















TANGA IGITEKEREZO