00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Harinubirwa ubuke bw’abajyanama b’ubworozi bw’amatungo magufi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 27 August 2023 saa 01:50
Yasuwe :

Ikibazo cy’umubare muke cyane w’abajyanama b’ubworozi bw’amatungo magufi n’ibikoresho bike, ni kimwe mu bishinjwa gukoma mu nkokora imitangire ya serivisi ku borozi batuye mu mirenge 17 igize akarere ka Burera.

Abajyanama b’ubworozi bavuga ko bari babangamiwe no kumenya amakuru aturuka mu tugari dutandukanye kubera ubushobozi buke bw’ibikoresho, aho bamwe bazamukaga imisozi, abandi bakamanuka utubande kubera kutamenya ahari amatungo arwaye akeneye ubufasha.

Kuri ubu hatangiye guhugurwa abajyanama b’ubworozi bagera kuri 50 bazakorera mu mirenge itanu y’akarere ka Burera, nubwo gahunda ari uko imirenge yose bageramo.

Ibyo bizajya bituma bashobora guhanahana amakuru ku buryo bworoshye. Aba bajyanama 50 bamaze guhugurwa bari gukorera mu mirenge itanu ariyo, Kinyababa, Kinoni, Kagogo, Gahunga na Rugarama, kugera muri yo mirenge bavuga ko bitaboroheye bitewe n’ubuke bw’abajyanama.

Ikindi bita akazi gakomeye n’uko bashinzwe gukurikirana amatungo magufi arenga ibihumbi icumi.

Imibare y’ akarere ka Burera igaragaza ko habarurwa ingurube 25.750, ihene 24.637, intama 44.654 n’ inkoko 12 ,238.

Umwe mu bahuguwe witwa Nyiramukiza Alvera, avuga ko baramutse bongerewe umubare barushaho gusangiza abaturage ubumenyi bakuye mu mahugurwa bamaze igihe bahawe.

Ati “Kujya gushaka aborozi mu tugari tubiri uri umwe ntabwo bitworohera, nubwo tumaze guhabwa telefone zidufasha kumenya amakuru y’ahari ikibazo, turacyakeneye kongererwa umubare ngo dutange ubufasha mu karere hose,ariko ibyakozwe turabishima.”

Nsengiyumva Eric na we yabuze ko amatungo afatwa n’ indwara zitunguranye, kandi umujyanama akaba akurikirana ikibazo ahereye ku borozi baturanye kurusha uko yakora urugendo rurerure ajya kure.

Ati “Twe umubare w’abahuguwe 50 turacyari bake cyane, turashima ko twahawe telefone zidufasha guhanahana amakuru ngo turebe ko ibyabereye mu mirenge ya kure twabishyikiriza abo twahuguranywe bahaturiye.”

Niyomugenga Olivier uhagarariye umushinga Orora Wihaze ufatanya n’ubuyobozi guteza imbere ubworozi w’amatungo magufi, yemera ko ikibazo cy’umubare muke w’abahuguwe gihari, gusa ko bateganya guhugura abandi 50 ngo barebe ko ubu bworozi bwarushaho guteza imbere abakora uyu mwuga.

Ati “Turabizi ko umubare w’abajyanama b’ubworozi Twahuguye ukiri muke, gusa twabahaye telefone zibafasha guhanahana amakuru no gukora ubushakashatsi ngo babashe gutanga serivisi, ariko turateganya guhugura abandi bajyanama bagera kuri 50, ngo barusheho gutanga serivisi z’ubworozi mu karere.”

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste yavuze ko bakomeje gukurikirana abakora ubu bworozi, na we ashimangira ko hakenewe kongera umubare w’abajyanama b’ubworozi bw’amatungo magufi bagatera imbere nk’uko hashyigikiwa gahunda ya Girinka mu baturage.

Abajyanama b'ubworozi bahawe telefone
Abajyanama b'ubworozi basabye ko hahugurwa benshi mu rwego rwo guteza imbere ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages