Iki kibazo abaturage bagiye bakigeza ku nzego zitandukanye, bakizezwa ko mu gihe gito ibyangombwa byabo babihabwa ariko imyaka ibaye ibiri batarabibona.
Bamwe mu batujwe muri izi nzu bavuga ko bakiri mu mitungo yabo bayikoreshaga ibikorwa byinshi bibateza imbere, ariko aho bayimuriwemo bakimwa n’ibyangombwa by’aho bashyizwe byadindije ubukungu bwabo.
Kaberuka Jean d’Amour yagize ati “Batwijeje ko bazaduha ibyangombwa byayo none twarahebye, ubu ntitwakwaka inguzanyo muri banki ngo tugire icyo dukora, tumeze nk’ababoshywe nyamara tukiri mu byacu twari tubohotse.”
Akimana Annonciata na we ati “Dutangazwa n’uko nk’iyo ubuyobozi bw’Umurenge budusuye batubwira ngo izi nzu nituzifata nabi bazazitwaka kuko ngo baziduhereye ubuntu, bakirengagiza ko badukuye mu mitungo twari dufiteho uburenganzira."
"Ntabwo twanze ibikorwa by’iterambere batugezaho, ariko kandi nk’uko badusezeranyije ko bazaduha ibyangombwa by’aya mazu, nibabiduhe tubone uko dukora ibikorwa byaduteza imbere”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko kuba aba baturage batarahabwa ibyangombwa byabo habayeho uburangare, ariko yizeza ko mu kwezi kumwe bazaba bamaze kubibona
Ati “Iki kibazo twaragikurikiranye dusanga harabayeho uburangare mu kugikemura, kuko gutanga ibyangombwa ntabwo byagombye kudutwara imyaka. Ni ibintu bidasaba igihe kinini, nakwizeza aba baturage ko bitarenze ukwezi kumwe ntakizahinduka, buri wese azaba afite ibyangombwa byuzuye”.
Guverineri Gatabazi yagiriye inama abo baturage yo kutazagurisha izo nzu umunsi bazaba bamaze kubona ibyangombwa, kuko byatuma bongera kuba umuzigo kuri Leta baramutse badafite aho baba.



















TANGA IGITEKEREZO