Iri karagiro ryafunguye imiryango mu 2015 ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 700, bikaba byari biteganyijwe ko rizajya ritunganya umusaruro w’amata nibura litiro 6000 ku munsi. Haje kuvukamo ibibazo by’amikoro adahagije n’ikibazo cy’imashini zaguzwe bikarangira basanze zidakora ibyo zaguriwe, bikomeza guteza ibihombo byatumye rihagarara burundu.
Iki kibazo cyagarutsweho cyane ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Burera, asaba inzego bireba kugikemura vuba n’abihishe inyuma y’ihagarara ry’iri kusanyirizo bagakurikiranwa.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 31 Ukuboza, yatangaje ko iri karagiro riri ku isoko rikaba rigiye kwegurirwa abikorera bo muri sosiyete ya African Solution ltd
Yagize ati “Nibyo koko ikaragiro ry’amata rya Burera rimaze igihe kinini rifunze imiryango, ariko rigiye kongera gukora. Twagiranye ibiganiro n’abikorera bo muri African Solution ltd, amasezerano yarakozwe igisigaye ni uko umuyobozi w’iyi sosiyete ava mu biruhuko by’ubunani agasinya kuri aya masezerano imirimo ikabona gutangira”.
Guverineri Gatabazi yijeje abaturage ko imirimo y’iri karagiro izagenda neza aho biteganyijwe ko rizazamura agaciro k’umusaruro w’amata, kandi ko nirimara gutangira rizajya ritunganya nibura litiro 5 000 ku munsi
Bamwe mu borozi bagemuraga amata kuri iri karagiro bavuga ko ryongeye gukora imirimo yaryo ryaba ribakuye mu bihombo bahura nabyo byo kutagira aho bajyana amata
Hitayezu Onesphore yagize ati “Kumva ko ikaragiro ryacu ryakongera gukora ni akanyamuneza kuri twe. Nibura twava mu bihombo byo kubura aho tuyagemura cyangwa hanaboneka bakaduhenda.”
Kanakuze Sophie nawe yagize ati “Rwose kuba ikaragiro ryacu ryarafunze byatugushije mu bihombo. Imvugo nibe ingiro ikaragiro ryacu ryongere rikore twongere twishimire umusaruro w’inka zacu”.
Iri karagiro ryubatse mu Murenge wa Cyanika mu isantere ya Kidaho, aho ritangira gukora muri Nzeri 2015, ryatangiye ritunganya umusaruro w’amata rikoramo Fromage, biteganyijwe ko hazatungaywa amata y’ikivuguto n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO