00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Imanza za ba rwiyemezamirimo zadindije iyubakwa ry’isoko ku mupaka wa Cyanika

Yanditswe na

Leonard

Kuya 10 July 2015 saa 03:21
Yasuwe :

Imanza mu bujurire bwa ba rwiyemezamirimo muri RPPA bukomeje kudindiza iyubakwa ry’isoko ryo ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuva mu 2013 hakaba hataramenyekana uwatsindiye isoko ryo kubaka iryo soko kandi ubuyobozi buvuga ko amafaranga yamaze kuboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Sembagare Samuel yavuze ko imirimo yo kwimura abatuye ahazubakwa isoko ryambukiranya umupaka wa Cyanika yarangiye, gusa hakaba ikibazo kuri ba rwiyemezamirimo babiri umwe watsindiye isoko uwatsinzwe akajurira na wa wundi wa mbere akongera kujurira ubu bujurire bukaba bwaraheze mu kigo gitunganya amasoko ya leta RPPA.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangaje ko imirimo yo kubaka iryo soko yatinze bitewe n’ikibazo cy’abashoramari babanje kwemera kubaka iryo soko nyuma bakaza kubivamo.

Ngo nyuma yo kubona undi mushoramari ndetse n’igice cya mbere cy’amafaranga yasabwaga angana na Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu (1.300.000.000Rwf) ku bufatanye bw’Akarere ka Burera na Minisitere y’ubucuruzi n’inganda, hongeye gukorwa indi nyigo bashaka ba rwiyemezamirimo, ariko haza kuvukamo ibibazo.

Yagize ati: “Twakoze inyingo dutanga isoko umwe muri ba rwiyemezamirimo wari watsinzwe arajurira aratsinda aba ari we uhabwa isoko by’agateganyo, maze wa wundi wa mbere na we arajurira, ubwo rero biri muri RPPA. Iyo hataba ubujurire imirimo iba yaratangiye.”

Ku gihe yumva ibi bibazo bizaba byakemutse, Sembagare yavuze ko RPPA iherutse guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ngo atange inyandiko zose uko isoko ryatanzwe, ngo magingo aya bakaba bategereje umwanzuro wa RPPA.

Yagize ati: “Amafaranga arahari rwose, amafaranga arahari uwo RPPA izemeza ko yatsindiye isoko ni we tuzahita tugirana amasezerano ubundi akomeze imirimo.”

Umuyobozi w’akanama kigenga k’ubujurire mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), Emma Bugingo yatangarije IGIHE ko ari ikibazo gisaba ubushishozi n’ubusesenguzi bwimbitse, bitewe n’uko byananiranye mu kanama k’ubujurire ku rwego rw’akarere kugeza ubwo bishyikirijwe urwego rw’igihugu.

Yagize ati: “Turacyiga kuri iki kibazo, ni inyandiko nyinshi kuko tugomba kujya mu mizi uko iryo soko ryatangwaga kugeza uwa mbere aritsindiye by’agateganyo.”

Yavuze ko bizera badashidikanya ko umwanzuro uzafatwa bitarenze iki cyumweru ngo mu cyumweru gitaha bitarenze kuwa gatatu tariki ya 15 Nyakanga akanama kakazaba karatangaje imyanzuro ndakuka.

Imirimo y’iri soko ryambukiranya umupaka wa Cyanika (Cyanika Cross Boarder Market) yatangajwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013. Gusa kugeza magingo aya ntirirubakwa usibye abatuye aho rizubakwa bimuwe.

Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages