00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Imiryango itishoboye irenga 600 igiye gufashwa kubona isakaro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 March 2021 saa 07:16
Yasuwe :

Akarere ka Burera kamaze kubona amabati 7145 azifashishwa mu gusakara inzu zigera kuri 615 z’abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatagiraga amacumbi.

Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.

Yagize ati "Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615."

Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.

Amabati 7145 azakoreshwa mu gusakarira iyi miryango yamaze kugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages