00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Ishuri ryisumbuye ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 May 2015 saa 11:49
Yasuwe :

Uburyamo bw’abahungu mu rwunge rw’amashuri rwa Runaba mu karere ka Burera , bwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryakeye.

Iyo nkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu baryama (Dortoire) mu rwunge rw’amashuri (Groupe scolaire de Runaba ) rwa Rubana mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015.

Ahagana ku isaha ya saa 18:30 nibwo iyo nkongi yatangiye kwibasira uburyamo bw’abahungu, ikongora ibitanda, matola, imyambaro y’abanyeshuri n’ibindi bitandukanye byari biri aho baryama.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije IGIHE ko aho abahungu 148 bararaga hakongotse.

Yagize ati “Inkongi y’umuriro yibasiye aho abahungu bagera ku 148 barara. Baryamaga ku bitanda double 74. Ibikoresho by’abana byahiye. Abanyeshuri bafatanyije n’abaturiye iryo shuri bahise bihutira kuzimya, nta yindi nyubako yahiye."

Yakomeje avuga ko akarere kahise kihutira gushakira abanyeshuri matola zo kuryamaho, ibiryamirwa hamwe n’ibikoresho by’isuku bitandukanye.

Ibindi bitaraboneka nabyo ngo bafite icyizere cy’uko biri buboneke ku bufatanye n’abaterankunga b’akarere.

Sembagare yakomeje avuga ko abayobozi b’Akarere hamwe n’abashinzwe umutekano bahise bajya guhumuriza abanyeshuri, ubu bakaba barimo kwiga uko bisazwe.

Icyateje iyo nkongi kugeza ubu ngo ntikiramenyekana, ariko haracyekwa ko ari ikibazo cy’amashanyarazi (circuit électrique).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages