00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Maniraguha amaze imyaka 14 yishyuza ingurane y’ahubatswe Ibiro by’Akagari

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 November 2018 saa 05:50
Yasuwe :

Maniraguha Xaver utuye mu Kagari ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, amaze imyaka 14 yishyuza ingurane y’ubutaka bwe bwubatseho ibiro by’Akagari ka Gafumba.

Uyu mugabo agaragaza amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’iyahoze ari Segiteri Rutamba, yaje guhinduka Umurenge wa Rugarama yo mu 2004, y’uko bufashe isambu ye ngo yubakwemo ibiro bya segiteri ubu bikoreramo akagari.

Ubuyobozi bwamwemereye ingurane y’ubutaka bwe ndetse n’imyaka yari ihinzemo. Maniraguha avuga ko aya masezerano atubahirijwe ahubwo nyuma akabwirwa ko ingurane yagombaga guhabwa yahawe undi.

Avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego zitandukanye ariko uyu mwaka agatungurwa no kumva ko ingurane yishyuzaga yahawe undi.

Ati “Nibaza ukuntu bayiha undi muntu utarigeze agaragara mu masezerano kandi nanjye ntazi kuko mu myaka yose ntawigeze agaragaza ko harimo ikibazo.”

Asaba ubuyobozi kubahiriza amasezerano bagiranye kuko umuryango we ubayeho nabi cyane kandi afite ibyo yagombaga kwishyurwa atahawe.

Abaturanyi ba Maniraguha bemeza ko kuva na kera nta kibazo cy’ubutaka yigeze agirana n’umuntu uwo ari we wese ku buryo yakiyitirira ubutaka bwe agahabwa ingurane.

Uwitwa Mpiranyabagabo Innocent asaba ko Maniraguha yahabwa ingurane kuko umuryango we ubayeho nabi.

Ati“Nonese ko uyu mugabo twaturanye kuva kera ninde wundi waba yariyitiriye ubutaka bwe tutigeze twimva na mbere. Leta yamufasha ikamuha ingurane ye rwose kuko babayeho nabi kandi bari bafite ibyabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, nta byinshi yifuje kuvuga kuri iki kibazo, ariko akemeza ko ingurane yahawe undi muturage nubwo atatangaje izina ry’uwaba yarahawe iyo ngurane.

Ati “Uyu Maniraguha byaje kugararagara ko ubutaka butari ubwe kandi iyi ngurane yaratanzwe ihabwa undi muturage”.

Ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuraga Akarere ka Burera, muri Werurwe 2017, ubuyobozi bwemeye ko iki kibazo bukizi kandi buri kugishakira igisubizo ngo uyu muturage ahabwe ingurane, abasaba ko ikibazo cyakemuka bitarenze icyumweru gusa kuva ubwo kugeza ubu ntakirakorwa.

Akagari kubatse mu isambu yari iya Maniraguha
Inzu Maniriho Xaver asigaye acumbitsemo n'umuryango we, avuga ko kubona ubukode bitakimushobokera
Umuyobozi w'Akarere ka Burera Uwambajemariya Florance, avuga ko hari uwahawe ingurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages