Byabereye mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara ho mu Karere ka Burera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Alexis Rugigana, yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bagiye iwe mu rugo basanga afite ikimeze nk’uruganda rukora inzoga zitemewe.

Ati “Abaturage baduhamagaye batubwira ko mu rugo rwe hakorerwa inzoga zitemewe ni ko kujyayo dusanga icyumba kimwe cy’inzu ye yagihinduye urwengero rw’inzoga z’inkorano zizwi nk’ibikwangari, zimwe yazicururizaga iwe mu rugo izindi akaziranguza mu bandi bacuruzi mu mirenge baturanye.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu gukora izo nzoga uwo mugabo yitwikiraga ijoro aho yifashishaga ibintu bitandukanye birimo umusemburo ukoreshwa mu gukora amandazi n'ibindi bintu bitandukanye, ndetse ko ari ibintu bidafite isuku bishobora gutera abantu indwara.

CIP Rugigana yagize ati "Urebye ibintu akoramo izo nzoga ndetse n'ahantu azikorera, nta suku bifite, bishobora gutera uburwayi abantu bazinywa, byongeye kandi iyo abantu bamaze gusinda iriya nzoga usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, amakimbirane mu miryango n'ibindi bitandukanye."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yibukije abantu ko amategeko ahana umuntu wese ukora inzoga zitemewe, ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi mu gukomeza kurwanya ibyaha n'ikindi cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu.

Inzoga z’uyu mugabo zimaze gufatwa zahise zimenwa, ashyikirizwa ubuyobozi bw'Umurenge kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingunguru zirimo inzoga z'inkorano uyu mugabo yajyaga akora
Ingunguru zirimo inzoga z'inkorano uyu mugabo yajyaga akora