Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Kagogo mu rucyerera ahagana saa kumi afite imifuka ibiri yuzuye amasashe.
Yagize ati“Hari hari amakuru ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu masaha y’ijoro. Ku wa Gatatu nibwo Polisi yakoze ibikorwa byo kubafata, aza gufatirwa mu Mudugudu wa Nyamabuye abapolisi barebye mu mifuka yari afite basangamo amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu gihugu yose hamwe apima ibilo 75.”
Akimara gufatwa, yemeye ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda ariko avuga ko ari ay’umucuruzi atagaragarije imyirondoro wari wayamutumye yagombaga kuyashyira mu Karere ka Musanze.
SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda by’umwihariko amasashe bitewe n’uko agira ingaruka zikomeye ku bidukikije zirimo no gutuma ubutaka butera kuko aho yageze atabora akabuza amazi kubwinjiiramo, yatwikwa na bwo umwotsi wayo ukangiza ikirere.
Uwafashwe n’amasashe yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyanika kugira ngo iperereza rikomeze.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!