00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 25 August 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yaburijemo umugambi wo kwinjiza litiro 450 za kanyaga mu gihugu bikozwe n’abazwi nk’abarembetsi.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Kabiri, tariki 25 Kanama 2026, mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kabyiniro ho mu Mudugudu wa Kabadari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye IGIHE ko aba baturage bazwi nk’abarembetsi binjiza kanyanga mu gihugu bakoresha amayeri menshi.

Ati “Ni byo koko, kanyanga ingana na litiro 450, yateshejwe itsinda ry’abarembetsi, kuko bikanze abapolisi bahita bakubita hasi [ibyo bari bafite], baratatana bariruka, kubera ko baza mu rukerera, bakanyura mu mashyamba, mu tuyira duto duto, turakomeza kubashakisha.”

CIP Ngirabakunzi avuga ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bari maso, ndetse ko batazihanganira uwo ari we wese ugikomeza kwishora mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Yanaboneyeho gusaba abaturage kwanga ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kuko bibagiraho ingaruka mbi bidasize n’abo mu miryango yabo.

Mu Rwanda, kanyanga ibarwa nk’ikiyobyabwenge cyoroheje cyangwa ikinyobwa kitemewe n’amategeko.

Igikorwa cyo kuyinywa gihanwa n’igifungo cy’icyumweru kimwe kugeza kuri 2 cyangwa imirimo y’inyungu rusange, na ho kuyicuruza, kuyitwara, cyangwa kuyibika bikaba bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 10 Frw.

Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages