00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Ubucucike mu mashuri butuma abarimu bigisha nk’abayoboye inteko z’abaturage

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 February 2020 saa 08:10
Yasuwe :

Mu bigo by’amashuri bitandukanye cyane cyane ay’abanza n’ayisumbuye mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, haracyagaragara ikibazo cy’ubucucike bukabije bigatuma abanyeshuri batiga neza ndetse na mwarimu ntabone uko akurikirana abanyeshuri.

Iki kibazo cyagaragaye muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo Abadepite baturutse muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko basuraga aka karere, bakora ubugenzuzi kuri bimwe mu bibazo bikibangamira ireme ry’uburezi n’uburyo byakemuka.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi bavuga ko iki kibazo cy’ubucucike giteye impungenge ku myigire y’abana babo, aho ushobora gusanga mu cyumba cy’ishuri higiramo abana bari hagati ya 75 na 80.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Butete, Padiri Niyonsenga Longin, avuga ko ikibazo cy’ubucucike gikabije mu mashuri yabo aho umwarimu iyo arimo kwigisha aba ameze nk’urimo kuyobora inteko z’abaturage, ndetse bigatuma atabasha kugera kuri buri munyeshuri.

Ati "Ubucucike burakabije mu ishuri ryacu cyane mu cyiciro rusange, icyumba gishobora kwigiramo abarenga 70, aho umwarimu yigisha ameze nk’uyoboye inteko y’abaturage, keretse afite indangururamajwi nibwo bose bakumva, aha biragoye ko umwana wize atya yatsinda, hakenewe nibura ibyumba birindwi byunganira ibihari".

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo bifite ikibazo cy’ubucucike na bo bavuga ko bituma batsindwa kuko baba batabashije gukurikirana amasomo neza no kwandika ibyo umwarimu aba yabahaye

Nyampinga Hilarie, wiga ku ishuri ryisumbuye rya Kagitega yagize ati "Wakwiga mu ishuri ririmo abanyeshuri 75, twicaye ku ntebe ahari bake ari batanu ahandi umunani wakwandika ute? iyo mwarimu ari kuvuga ntitwumva kubera urusaku rwinshi, hari ubwo ntaha numvise kimwe cya gatatu cy’ibyo nize, ariko tubonye ibyumba bihagije twakwiga neza tugatsinda".

Itangishatse Clemence wiga ku ishuri ryisumbuye rya Butete, yavuze ko hari ubwo bamwe muri bo batsindwa atari ubuswa, ahubwo bigaterwa n’uko biga.

Ati “Hari n’ubwo wamara icyumweru mwarimu atakubajije ikibazo na kimwe, kubera ko aba atakugezeho, biragoye kuba watsinda wiga muri ubu buryo, rwose turasaba ko batwongerera ibyumba tukiga twisanzuye”.

Usibye kuba ikibazo cy’ubucucike abanyeshuri bagaragaza ko gituma badakurikirana neza amasomo biga, abarezi babo na bo bavuga ko bigoye kuba bagera ku banyeshuri bose bitewe n’ubwinshi bwabo, ngo bikanatuma bakoresha imbaraga nyinshi mu kuzamura ijwi ryabo, ariko ntibigire icyo bitanga kubera urusaku rubaganza.

Hon.Nyiragwaneza Athanasie umwe mu badepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, urubyiruko n’umuco, avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kiri mu bihangayikishije Leta gusa ngo cyakemurwa no kubaka ibyumba bishya hakanasanwa ibishaje.

Ati "Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri abanza n’ayisumbuye, cyane mu burezi bw’imyaka 12, ni kimwe mu biduhangayikishije cyane, kuko kikibangamira uburezi bufite ireme twifuza, niyo mpamvu twahagurutse ngo turebe aho kigeze mu mashuri atandukanye”.

Avuga ko hari icyizere ko kizakemuka vuba kuko leta ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba bishya hanasanwa ibyangititse. Yijeje ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo kirangire burundu.

Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari ya 2019/2020, Minisiteri y’uburezi n’ibindi bigo biyishamikiyeho, hazakoreshwa asaga miliyari 24.9 Frw mu kubaka ibyumba by’amashuri, avuye kuri miliyari 15.5 Frw yakoreshejwe mu 2018/2019.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi biteganyijwe ko bitewe n’amikoro azaba ahari hazubakwa ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 1150.

Mineduc yagaragaje ko hakiri icyuho cya miliyari 17.4 Frw, kugira ngo ikibazo cy’ubucucike kirangire mu mashuri.

Abanyeshuri biga barenga 70 mu ishuri rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages