Nshimiyimana Adrien yavuze ko yabitewe no kwifuza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati " Iki gitekerezo nagikuye ku rukundo nkunda Perezida wacu Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda yayoboye zigahagarika Jenoside zikabohora Abanyarwanda. Icyo mukundira, ni ibyiza byinshi yatugejejeho. Si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda, akanga abantu bariganya.”
Yavuze ko azakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bitewe n’amikoro azagenda abona.
Ati "Mu bushobozi buke Imana yampaye ntibyambuza gufasha. Turasaba abandi bantu bafite ubushobozi kujya bafasha abatishoboye kuko igihugu cyacu kizubakwa natwe ntawe dukwiye gutegereza ngo azabidukorere kandi Perezida wacu arabidutoza buri munsi.”
Yavuze ko kubohora u Rwanda byatumye yiteza imbere cyane ko hambere umwana wigaga akagera kure yari uwo mu bakomeye akaba ariyo mpamvu atagize amahirwe yo kwiga ariko ubu nyuma ya Jenoside akaba afite umugore yigishije akagera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, abikesha umutekano.
Inka ebyiri zatanzwe na Nshimiyimana Adrien ziri mu rwuri i Nyagatare ndetse n’ingabo zizazihabwa ni izamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu zo muri Nyagatare.
Si ubwa mbere uyu muryango wa Nshimiyimana Adrien uremera abatishoboye kuko no mu mwaka wa 2021 wahaye umuturage inzu yo guturamo, umworoza n’inka yo kuwukamirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!