00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Uko ubuhinzi bubungabunga ubutaka bwatumye umusaruro wikuba kabiri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 2 May 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Burera barishimira ko umusaruro wikubye hafi kabiri nyuma yo kwigishwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bikaba byaranatumye ubutaka bwabo butagitwarwa n’isuri.

Abo bahinzi bagereranya umusaruro n’imvune bagiraga mbere batarigishwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka, aho batakazaga imbaraga nyinshi n’amafaranga menshi ariko umusaruro ukaba muke. Ibi bikaba byaratumaga batihaza mu biribwa ndetse bagahorana n’ubukene.

Ubuhinzi bubungabunga ubutaka ni gahunda yo kwigisha abahinzi uburyo bwo kudacokoza ubutaka hirindwa kubuhungabanya, gusasira imirima ihinzwemo imyaka kugira ngo isuri idakomeza gutwara ubutaka.

Iyi gahunda irimo kandi no guhinduranya ndetse no kuvanga ibihingwa mu mirima mu buryo bwiza hirindwa ko ubutaka bugunduka.

Abahinzi bavuga ko ubu buhinzi bubaha umusaruro wenda kwikuba kabiri ugereranyije n’uwo babonaga mbere, bakaba bashobora kwikemurira bimwe mu bibazo bahura na byo mu buzima, bakihaza mu biribwa, bagasagurira n’amasoko bagatera imbere.

Umwe muri bo Nyirahabimana Zirida yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka butanga umusaruro kuruta guhinga mu kajagari, bukagabanya abakozi n’ifumbire, bikaba inyungu ku muhinzi.

Ati "Mbere hano nahezaga ibiro 70 by’ibishyimbo gusa, ubwo nahinze mu gihe kibungabunze ubutaka nakuyemo ibiro 110, ikitabungabunze nakuyeho ibiro 75, icyo nahinze mu kajagari ngikuraho ibiro 40 gusa".

Yakomeje agira ati "Ubu turahinga tukiteza imbere. Natanze mituweli, ntanga amafaranga y’abanyeshuli babiri kandi byose mbikesha ubuhinzi bubungabunga ubutaka nkora."

Nyirantezimana Beatha yavuze ko iyi gahunda yo kubungabunga ubutaka yatumye ubu bahinga bakeza bagahunika mu bigega, bazakenera guhinga bakabona imbuto bitabagoye nka mbere.

Ati "Ndahinga ubu aho nakuraga ibiro 400 by’ibigori nzigaye mpakura 750 kandi imvune n’ifumbire nakoreshaga byagabanyutseho nka kimwe cya kabiri."

Umuyobozi wa Peace and Development Network, PDN, ikorana bya hafi n’abo bahinzi mu kubongerera ubumenyi mu buhinzi, Harerimana Eustache, avuga ko igihe kigeze ngo abahinzi bafashwe kubungabunga ubutaka kuko bumaze igihe kinini bukoreshwa, hakaba hari aho byagaragaye ko butagitanga umusaruro kubera gutakaza umwimerere wabwo.

Yagize ati "Urebye igihe ubutaka bwahingiwe ubona ko bwatakaje umwimerere wabwo ari byo byagabanyije umusaruro. Dufasha abahinzi kugira ngo babubungabunge kugira ngo butange umusaruro ukwiye kandi butangiritse".

Umukozi ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki mu Muryango Tearfund na Canadian Foodgrains Bank muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba, John Twiringiyumukiza, avuga ko bazakomeza gahunda yo gukangurira abahinzi guhinga bifashishije uburyo bw’ubuhinzi bubungabunga ubutaka kuko byagaragaye ko butanga umusaruro uhagije kandi bukarengera n’ibidukikije.

Yagize ati "Turifuza ko mu myaka itanu tuzaba dufite abahinzi barenga ibihumbi 60 bakora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bizabafasha kongera umusaruro no kurengera ibidukikije."

Umuyobozi Mukuru wa Canadian Foodgrains Bank, Andy Harrington, uri mu ruzinduko mu Rwanda ari gusura abahinzi, avuga ko bazakomeza gukorana n’imiryango itanga ubufasha mu kubungabunga ubutaka na Leta kuko bakomeje kugaragaza imikorere myiza.

Yijeje ko bazakomeza gukorana n’abahinzi kuko ubu buhinzi bugabanya imihindagurikire y’ikirere kandi hatangijwe ubutaka bugatanga umusaruro imiryango igatera imbere ikabona amafaranga y’ishuri n’ibiribwa, bagasagurira amasoko, bagatera imbere.

Bimwe mu bihingwa bihamya ko umusaruro wikubye hafi kabiri
Bamenye uburyo bwo gusasira ibihingwa kugira ngo ubutaka budakomeza gutwarwa n'isuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages