Abarerera mu irerero ry’abana b’abakozi ba kampani yitwa Wolfram Mining and Processing Ltd/Mine ya Gifurwe ni bamwe mu bavuga imyato amarerero, aho abana babo bahabwa uburere bwiza, bagategurirwa indyo yuzuye ibafasha gukura neza.
Itsinda ry’intumwa ziyobowe n’uhagarariye umuryango wa UNICEF Rwanda, Juliana Lindsey, kuwa Kane basuye irerero ry’abana bato (ECD) muri Wolfram Mining & Processing Ltd/Mine ya Gifurwe mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari mu rwego rwo gukomeza gukurikirana imikurire no kurengera umwana.
Ababyeyi barerera muri Mine Gifurwe bavuga ko iri rerero ryabafashije gukora akazi kabo batekanye kuko abana baba basizwe ahantu hizewe.
Twambazimana Florence afite umwana umaze amezi icumi mu irerero aganira na IGIHE yavuze ko mbere atabashaga kubona uko aca inshuro kubera uwo mwana.
Ati "Mbere nishyuraga amafaranga ku basigaranye abana ubundi nkabura umwanya wo kujya mu kazi ariko iri rerero ryaje ari igisubizo, bita ku bana bacu ku buryo tutari kubifatanya n’akazi ngo bikunde."
Umukozi w’ikigo Wolfram Mining & Processing Ltd/Mine ya Gifurwe, Musengimana Agnès, avuga ko mbere umwana we atabonaga indyo yuzuye kubera kutabona umwanya wo kumwitaho ariko Gifurwe ECD yamufashije kwita ku buzima bw’umwana no kwiteza imbere.
Ati "Abakozi twabasigiraga twabaga dufite impungenge z’uko bashobora gufata amata y’umwana bakayinywera cyangwa bagashyiramo amazi ariko iri rerero ryatumye umwana wanjye akura neza ndetse ubu naguze inka mfite n’inzu nziza."
Akomeza avuga ko n’iyo yabonaga byanze yanyuzagamo umwana agasiga amufungiranye mu nzu, ibintu byashoboraga kumuteza ibyago byinshi kuko uwo mwana yasigaraga ari wenyine.
Umuyobozi wa Wolfram Mining, Jean Malic Kalima, avuga ko umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukorwamo n’ababyeyi benshi akaba ari yo mpamvu bafunguye iri rerero bibaka byaratumye umubare wabarigana wiyongera kandi byongera n’umusaruro ku mpande zombi.
Meya w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko iyi Mine ya Gifurwe yabafashije guteza imbere gahunda ya Leta y’ingo mbonezamikurire y’abana bato.
Uwanyirigira avuga ko iyo umwana atitaweho akura nabi kandi ko buri kimwe cyose umubyeyi akenera kugira ngo yite ku mwana we aya marerero agifite.
Ati "Iyo umwana atitaweho bituma ’agwingira’. Hagiye hagaragara ababyeyi batita ku bana igihe bagiye gushaka imibereho, ari yo mpamvu yatumye abafatanyabikorwa babafasha gushyiraho amarerero kandi yujuje buri kimwe cyose."
Iri rerero ryubatswe na Wolfram Mining & Processing Ltd\Mine ya Gifurwe nk’uruhare rwayo muri gahunda ya Leta ijyanye no kubaka amarerero y’abana bato yujuje ibisabwa, ku bufatanye na Unicef.
Iri rerero rya Gifurwe ECD harererwamo abana 40 harimo impinja zigera kuri eshatu.
Muri gahunda ya Leta NST1, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibikorwa by’amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana, ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari hasi y’imyaka itandatu y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!