00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umufasha w’uwari uyoboye umurenge wa Cyuve yahunze igihugu

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 6 December 2014 saa 07:11
Yasuwe :

Nyiramongi Liberata umupfakazi w’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, wishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka gereza ku wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2014 yahunze igihugu.
Umwe mu baturage utuye mu kagari ka Kidakama wari umuturanyi wa Nyiramongi utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije IGIHE ko bamaze icyumweru ntawe uca iryera uwo mugore.
Ati “Tumaze igihe kinini tubona inzu ifunze kandi hari bamwe muri twe yabwiye ko ahunze atazagaruka”
Bimwe mu (…)

Alfred Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu rukiko

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko yahunze igihugu birimo ko yabanje kugurisha imitungo irimo amamodoka, yarangiza agakura abana be ku ishuri aho batagarutse kwiga.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yirinze kugira byinshi atangaza ariko yemeza ko nawe amakuru yuko uwo mugore yahunze yamugezeho.
Yagize ati “Nta byinshi mfite ariko nibyo yarahunze ngo n’abana b’iwe ngo baramukurikiye baciye iyo za Rugarama”.

Nyirarumongi Liberata ahunze igihugu nyuma yuko urukiko rukuru rwa Musanze rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abantu 14, bakurikiranweho n’ubushinjacyaha gukorana na FDLR ndetse n’ibindi byaha bihungabanya umutekano w’igihugu.

Iri tsinda niryo umugabo we Alfred Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve yakekwagaho kuyobora akaza kuraswa n’abashinzwe kurinda imfungwa ubwo yageragezaga kubacika agiye kwerekana aho yahishe intwaro.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages