00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umugabo w’imyaka 30 yasanzwe mu nzu yapfiriye mu mugozi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 March 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, yasanzwe amanitse mu mugozi mu nzu yashizemo umwuka.

Bivugwa ko ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, yagaragaye ari kumwe n’umugore we batongana ubwo bari bavuye gusenga, bageze mu rugo umugore ahita yahukana asubira iwabo asiga umugabo mu rugo rwe.

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, mu masaha y’umugoroba nibwo abaturanyi be bagize amakenga ubwo babonaga inzu yiriwe ikinze kandi bitajyaga bikunda kubaho bigira inama yo kujya kureba icyaba cyabaye basanga inzu ifunze, bagerageza kwikingurira bamusanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko bakeka ko uru rupfu rwaba rwaturutse ku makimbirane yo mu miryango, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bibazo nk’ibyo kugira ngo bikumirwe hakiri.

Ati "Uwo mugabo n’umugore we bagiranaga amakimbirane ashingiye ku mitungo, binakekwa ko yaba ariyo yabaye intandaro y’izo ntonganya bagiranye ubwo barimo bava gusenga.”

“Zikurikirwa no kwahukana k’umugore noneho umugabo akananirwa kubyihanganira, agafata umwanzuro wo kwikingirana mu nzu akimanika mu mugozi."

Yakomeje agira ati "Birashoboka ko yaba yiyahuye uyu munsi ku cyumweru, turacyasesengura neza ngo tumenye niba ari ko byagenze. Gusa mu bigaragara birashoboka cyane ko aricyo cyabayeho. Icyo dusaba abaturage ni ukujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibyo bikumirwe hakiri kare."

Polisi y’u Rwanda yagiriye abantu inama yo kujya batangira amakuru ku gihe, y’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages