00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 26 November 2018 saa 07:47
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 36 yishe umugore we witwa Mujawamariya Marceline w’imyaka 35, amutemesheje umuhoro. Bivugwa ko uyu muryango wari umaze igihe kinini ufitanye amakimbirane.

Uyu muryango wari utuye mu Murenge Rwerere, Akagari ka Gashoro, mu Karere ka Burera.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye muri gitondo cyo ku wa 25 Ugushyingo 2018. Abaturanyi b’uyu muryango bahamije ko bari basanzwe babana mu makimbirane ahanini ashigiye ku mitungo no kuba uyu mugabo yari azwiho guca inyuma umugore we gusa batari bazi ko bigeze aho umwe yakwica undi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, avuga bakimara kubimenya uyu mugabo yahise afatwa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

Ati “Tukimara kumenya ko uyu Nshimiyimana yishe umugore we, twahise dutangira kumukurikirana, yafashwe muri iki gitondo [cyo ku cyumweru] anagerageza gutoroka, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranweho iki cyaha akekwaho.”

Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere, Nsengimana Aloys, yavuze ko uyu muryango wari usanzwemo amakimbirane yo kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo wabo.

Ati “ Mbere nko mu mezi umunani ashize, uyu muryango wabagamo amakimbirane akabije ashingiye ku mutungo, umugore yangaga ko umugabo awusesagura awujyana mu nshoreke, twarabaganirije ndetse banatwemerera ko bagiye kubana mu bwumvikane.”

“Intandaro y’uru rupfu bivugwa ko yatewe n’uko umugabo yashakaga kwaka inguzanyo muri Sacco, umugore akamwima ibyangombwa by’ubutaka kuko atizeraga ko aya mafaranga azayazana mu rugo, ahubwo azayajyana mu ndaya.”

Uyu mugabo na Mujawamariya Marceline bari bafitanye abana bane.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Butaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages