Ni ibyago byagwiririye urugo rwa Habumuremyi Jean De Dieu na Musengimana Theresie, ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu hamenyekanye amakuru ko abana babo bishwe batemwe n’umukozi witwa Bazubagira Clementine, akoresheje umuhoro.
Abana bitabye Imana ni umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, musaza we w’imyaka itandatu n’umukobwa w’umuhererezi ufite imyaka ine.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Munyaneza Joseph, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko byabaye ababyeyi badahari.
Yagize ati "Mu ijoro ryakeye nibwo aya amakuru y’incamugongo twayamenye ko uyu mukozi wakoraga akazi ko mu rugo kwa Musengimana yamenyekanye, ubwo nyina w’aba bana yari yaremye isoko naho se akaba yari mu mahugurwa kuko yari asanzwe ari Inkeragutabara. Twitabaje inzego zitandukanye harimo RIB, ubu imirambo y’aba bana ikaba yajyanywe kwa muganga ngo barebe neza icyabishe."
Inzego z’umutekano n’Ubugenzacyaha zikomeje gukurikirana ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi.



















TANGA IGITEKEREZO