Amakuru aturuka mu baturage bo muri aka gace avuga ko kuwa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2015 Saa Tatu n’igice z’ijoro ari bwo Niyitanga w’imyaka 26 yatemye uyu mugabo witwa Ntawuguranimana J. Bosco nyuma y’uko amusanze iwabo yaje gusambanya nyina mu gihe bari baramwihanangirije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga Nizeyimana Theogene yemeje aya makuru.
Ati “Nibyo koko byarabaye yaramutemye ngo kuko uwo mugabo yakundaga kuza kuharara mu gihe abana bitabashimisha, nibwo rero umukuru muri bo utahatuye yaje kumenya ko uyu mugabo yahinjiye nijoro, ahita ahamusanga bararwana aramutema”.
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abaturage bo muri aka gace babuza uyu mugore w’abana Batanu gukomeza kuzana uyu mugabo mu rugo rwe, mu gihe abana be batabyifuza ariko ntabyumve.
Gusa avuga ko uyu mugabo yababwiye ko Niyitanga Jean Paul yamutemye amusanze mu ruganiriro atari ari gusambana na nyina nk’uko abaturage babivuga,ngo uretse ko nabyo atapfa kubyemera bitewe n’ko ntacyo uwamutemye yari yavuga kuko yahise aburirwa irengero we n’umugore we.
Nyuma yo gukomeretswa cyane mu mutwe Ntawuguranimana J. Bosco ubu arikuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama.



















TANGA IGITEKEREZO