00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’ubutaka aha abayobozi umukoro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 September 2019 saa 07:58
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, yasuye Umurenge wa Kinyababa, mu Karere ka Burera, abaturage bamugaragariza ko bamaze imyaka myinshi bambuwe ubutaka bwabo bahabwa ingurane nyuma na zo bakazakwa.

Ni kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cy’urwego rw’umuvunyi, kigamije gufasha abaturage gusobanukirwa iby’amategeko mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ikibazo cy’ubutaka cyamaze umwanya utari muto aho abaturage mu kababaro kenshi bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bamaze imyaka irenga umunani bambuwe ubutaka bwabo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwubakwaho Urwunge rw’amashuri rwa Kinyababa.

Aba baturage ngo bahawe ingurane mu gishanga cy’i Salama kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Burera, nabwo bakaza kubwamburwa kuko butemewe guhingwaho mu rwego rwo kubungabunga iki kiyaga.

Bamwe mu baturage bahuye n’iki kibazo bavuga ko cyabagizeho ingaruka zikomeye ku bukungu bwabo bagasaba kurenganurwa.

Uwitwa Nzabona Sylver, yavuze ko ubutaka bwabo bamaze kubwubakaho amashuri baguraniwe ubwo mu gishanga nyuma mu 2011 barabwamburwa kuko ari mu gishanga.

Ati “Ubu ntaho nsigaranye ho guhinga aho mfite ni ahubatse inzu mbamo n’umuryango wanjye, byanteje ubukene bukabije kuko aho nakuraga ibintunga bahanyatse, turasaba kurenganurwa tugahabwa ubutaka bwacu dufiteho uburenganzira”.

Senzira Gilbert nawe yavuze ko iki kibazo nta gihe batakibwiye abayobozi, bakababwira ko bagikemura vuba, ariko bikaba iby’ubusa.

Ati “Ubutaka bwacu twabuhingagaho ibijumba, amasaka n’ibindi tumeze neza none aho babutwamburiye twokamwe n’ubukene, ubu ndya ari uko mvuye guca inshuro”.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yibukije abayobozi ko abaturage bagomba guhabwa uburenganzira busesuye ku butaka bwabo kuko ari umutungo bafiteho ijambo.

Ati “Twibukije abayobozi, inama njyanama y’Akarere ka Burera ko izaterana igafata icyemezo aba baturage bagahabwa ubutaka bwa leta buri imusozi, ariko mu gihe bitaragerwaho bakareka ubwo butaka bagakomeza kubuhinga. Umuturage ntagomba kubura uburenganzira ku butaka bwe kuko ari umutungo afiteho ijambo”.

Ubutaka bwubatsweho urwunge rw’amashuri rwa Kinyababa abaturage babwatswe mu 1980, bahabwa ingurane ku butaka bwo mu gishanga cy’i Salama, nyuma mu 2011 nibwo bwongeye gufatirwa kuko butemewe guhingwaho.

Icyumweru cy’urwego rw’umuvunyi cyatangiriye mu Karere ka Burera aho abayobozi barwo bagiye kumara icyumweru bazenguruka mu baturage basobanurirwa amategeko hagamije gurwanya ruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru kandi yasabye abaturage kwirinda kwijandika mu manza ahubwo bakajya bakemura ibibazo byabo mu bwumvikane.

Abaturage bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru yahaye umukoro abayobozi wo gukemura ibibazo by'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages