00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umuvunyi Mukuru yasabye abayobozi kurinda abaturage guhora mu manza

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 10 February 2023 saa 05:34
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage bakirinda kubahoza mu manza.

Kuva kuwa 6 Gashyantare, Umuvunyi mukuru ari kumwe n’abakozi b’uru rwego bari mu mirenge yose igize akarere ka Burera muri gahunda y’iminsi ine yo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

Ibibazo abaturage bagaragaje byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubuharike, imanza zaciwe ariko abatsinzwe bakanga kuva ku izima n’ibindi.

Byinshi mu bibazo byahawe umurongo ibindi abayobozi bahabwa inshingano zo kubikemura mu bihe bya vuba. Hari n’ibyakemuwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru y’ukuri.

Ntamuhanga Gervais wo mu murenge wa Rusarabuye, yabwiye urwego rw’Umuvunyi ko yaburanye ingurane n’akarere ka Burera ariko ko atishimiye uko urubanza rwaciwe.

Ati « Naburanye n’akarere ka Burera ndagatsinda ariko karajurira. Akarere kajuriye kavuga ko twabonye ingurane z’ubutaka bwacu ariko ntazo twabonye. Urubanza rwajemo uburiganya kubera abayobozi batuye muri ubwo butaka bwacu.’’

Aya masambu Ntamuhanga aburanira ingurane, akomoka ku babyeyi be aho yafashwe na leta mu myaka igera kuri 40 ishize.

Umwe mu bazi iki kibazo yabwiye Umuvunyi ko ‘Ubwo butaka bwari ubwa superefegitire Kirambo kuko yabahaye ingurane, icyo gihe babaraga ibiri ku butaka bakaguha amafaranga ahwanye nabyo. N’abandi bari abayobozi babivuga kuko harubatswe ahasigaye tukajya tuhahinga ibirayi n’ibigori’.

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo iby’uburiganya nk’aho umuryango wa Nyiragakara na Gakara bagurishije umurima kugira ngo bishyure imyenda, ariko uyu Gakara agakomeza gusarura ibyahinzwe na Mujawamariya Vestine wari warawuguze.

Umuvunyi Mukuru Nirere yasabye abaturage gukomeza umuco w’ubupfura birinda guhemuka. Yacyebuye kandi abaturage batsindwa bakanga kurangiza imanza.

Urwego rw’Umuvunyi rwashyize imbaraga muri gahunda yo kwegera abaturage aho kuri ubu uru rwego rusura imirenge yose. Mu turere dutanu uru rwego rumaze gusura uhereye muri Nyakanga 2022, rumaze kwakira ibirego bisaga 1800.

Ibibazo bihawe umurongo, inzego zishinzwe kubikurikirana zihabwa ukwezi ko kuba zabikemuye, kandi zigatanga raporo ku rwego rw’Umuvunyi.

Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye ibibazo by'abaturage mu mirenge yose y'akarere ka Burera
Bimwe mu bibazo byakemuriwe mu ruhame ibindi bihabwa umurongo
Uyu muturage avuga ko akarere kamwimye ingurane nyamara abaturage bakemeza ko yayihawe
Ibibazo byinshi byari iby'amakimbirane akomoka ku butaka
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abayobozi kurinda abaturage guhora mu manza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages