Abayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Burera, barahwiturwa guha agaciro ikayi y’umudugudu, kuko uzayisabwa akayibura azirengera ingaruka, bivugwa ko azaba afite ibyo ahishira.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abayobozi b’imidugudu bose bo mu karere ayobora, guha agaciro gakomeye ikayi bandikamo amakkuru yose ajyanye n’umudugudu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Nk’uko tubikesha News of Rwanda, Sembagare atangaza ko umuyobozi w’umudugudu ari inshingano ye y’ibanze kumenya abantu baraye mu mudugudu we batahasanzwe ndetse n’abawusanzwemo bataharaye.
Agira ati “Ibyo bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano. Ushobora gusabwa ikaye y’umudugudu ukayibura. Nuba udafite amazina y’abaharaye batahasanzwe ndetse n’abataharaye bahatuye, uzagira ingaruka, kuko uzaba ufite ibyo uhishira.”
Abaturage na bo bakaba basabwa kwandikisha abashyitsi baraye iwabo, kandi uvuye mu mudugudu bakaba bagomba kumenya impamvu imujyanye n’aho agiye. Bibutswa kandi gahunda y’amarondo inoze, utabonetse akaba agomba kuba afite impamvu ifatika.
Akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ibyo bituma haba urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bihugu, bisaba abaturage kuba maso kugira ngo hatazagira ubahungabanyiriza umutekano.
Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge 17, utugari 69 n’imidugudu 571. Gatuwe n’abaturage bagera ku 339,200 gafite ubuso bungana na Kilometero kare 64.5.



















TANGA IGITEKEREZO