00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Urubyiruko rwaganiriye ku bibazo by’ingutu by’ahazaza

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2013 saa 05:22
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru mu mu cyumweru gishize bari mu gikorwa kuganira hagati y’urubyruko ku mateka yaranze u Rwanda mu kureba uko hubakwa ejo hazaza h’u Rwanda (YouthConnekt Dialogue). Ibi biri kuba mu Kwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda.
Ibi biganirobyabaye kuwa kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2013 byateguwe ku bufatanye na YouthConnekt Dialogue bikorwa n’itsinda ry’abahanzi batandukanye ryitwa Arts for Peace ku bufatanye n’inzego zitandukanye (…)

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru mu mu cyumweru gishize bari mu gikorwa kuganira hagati y’urubyruko ku mateka yaranze u Rwanda mu kureba uko hubakwa ejo hazaza h’u Rwanda (YouthConnekt Dialogue). Ibi biri kuba mu Kwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda.

Ibi biganirobyabaye kuwa kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2013 byateguwe ku bufatanye na YouthConnekt Dialogue bikorwa n’itsinda ry’abahanzi batandukanye ryitwa Arts for Peace ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri zinyuranye n’ibindi bigo.

Mu nyigisho y’amateka yatanzwe n’impuguke mu mateka y’u Rwanda, Kalisa Rugano, yasabye urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda mu gufata intego yo kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Rugano yagize ati “Jenoside yabaye muri 1994 yari yaratangiye mbere y’1994 ndetse na mbere 1959 yatangiye ubwo twatakazaga ubusugire n’ubwigenge bw’u Rwanda, byatangiye ubwo bacagamo Afurika ibice babikoreye ikantarange. Baje mu Rwanda basanga bifashije nyuma baje kubacamo ibice”.

Nyuma y’aya mateka y’u Rwanda maremare, Kalisa Rugano yasabye urubyiruko ati “Ndifuza ko mwebwe muzakora ibirama kuko ibishoboka byose Leta yacu yabikoze ngo mube abandi bantu bashya, mukwiye kumva ko ingengabitekerzo ya jenoside ari ubumara, kuko bitica ubuhawe gusa kuko n’ubutanze bumwica. Mukwiye kuba intwari mukarusha n’izabayeho, tukagira igihugu kizira bibazo.”

UmunyamabangaUhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Mbabazi Rosemary yavuze ko ibiganiro bizubakirwaho mu kubaka u Rwanda, yagize ati “Ni ubwa mbere twihaye gahunda yo kuganira ngo byinshi tuzakora bizaze byubakira kuri ibi biganiro mu kurushaho kubaka u Rwanda rwiza.”

Manirakiza Jean Paul ukomoka mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Numva ibyabaye muri Jenoside binkomerekeje cyane kuko ibyabaye biteye agahinda kandi ntibikwiye kuzongera ukundi, dukwiye twese kugira intego yo kubaka igihugu cyiza. Ubu namaze gusobanurirwa imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, none nk’urubyiruko twafashe intego yo kubaka u Rwanda rwiza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yagize ati “Ibi twavugaga ni amateka, ibyabaye mu mateka bivuna abariho ndetse n’abazaza. Turabashimira ko mwiyemeje ko mugiye guhindura amateka biciye mu biganiro twagiranye ndetse n’imihigo twagiranye. Uyu munsi dutashye hari byinshi twungutse.”

Bamporiki Edward uyoboye itsinda rya Arts for Peace riyoboye iki gikorwa cyo kuganira n’urubyiruko yagize ati “Uku kuganira bifite intego nyamukuru y’uko tuba dushaka umuti wo kubaka u Rwanda rwiza. Dusubiza amaso inyuma y’aho twavuye.” Bamporiki yasabye ababyeyi kuganiriza abana babigisha amateka nyayo yaranze u Rwanda.

Ukwezi k’Urubyiruko kwatangiye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, aho urubyiruko rw’igihugu ruzakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwiteza imbere n’ibyo gufasha abaturage.

Kuva ibumoso ujya iburyo hari Dr Habyarimana PErezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubiwyunge, Umunyabanga Uhoraho muri MYICT Rosemary Mbabazi, Minisitiri w'Uburinganire Oda Gasinzigwa na Visi Meya wa Burera

Migisha Magnifique Ushinzwe Itangazamakuru MYICT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages