Umurambwo w’uru ruhinja wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu gihuru cyo mu Kagari ka Musasa mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera ubonywe n’abaturage bakoraga imirwanyasuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Nsengimana Aloys, yemeje aya makuru ariko avuga ko baramenya uwataye uwo mwana.
Yagize ati "Ni umurambo w’uruhunja byagaragaye ko rukivuka, amakuru yamenyekanye ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba, basanga hari uruhinja rwajugunywe mu gihugu baradutabaza."
"Twihutiye gutabara duhamagara RIB na Polisi, bahita bahagera, umurambo w’urwo ruhinja wari ufubitse mu myenda, wajyanywe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma ariko nta muntu bakeka muri ako gace waba ari we wihekuye, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano dukomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha."
Itegeko rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100000 Frw ariko atarenze 200000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!