00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Uwubakishaga umuhanda Base- Butaro-Kidaho yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2017 saa 08:16
Yasuwe :

Umukozi w’Ikompanyi ya NPD ashinzwe kubakisha umuhanda uhuza Butaro- Base na Kidaho afunzwe akekwaho konona umutungo wayo ugizwe w’ibiti byatemwe mu nkengero zawo n’amabuye yawucukuwemo akabigurisha; hanyuma amafaranga abivuyemo akayakoresha mu nyungu ze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yagurishije amabuye yuzuye amakamiyo 30 n’ibiti byuzuye Fuso eshatu bingana n’amasiteri 50.

Yagize ati" Ba nyiri ibyo biti n’amabuye bahawe ingurane yabyo. Ni ukuvuga ko byari umutungo wa NPD; bityo, icyo byari gukoreshwa byari kugenwa n’iki kigo. Kubigurisha atabiherewe uburenganzira ni icyaha."

Yavuze ko bimwe mu byo yagurishije byafashwe; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo n’ibindi bisigaye bifatwe bisubizwe nyirabyo.

IP Gasasira yongeyeho ko uyu mukozi hari umuntu yashyizwe ku rutonde rw’abakozi ba nyakabyizi bakora kuri uwo muhanda; igihe cyo guhemba cyagera akamusinyira, akanafata umushahara we kandi atarigeze akora n’umunsi n’umwe.

Yavuze ko yafashwe amaze guhembwa ibihumbi 34 by’amafaranga y’u Rwanda byitwa ko ari umushahara w’ukwezi w’uwo mukozi wa baringa.
Uyu mukozi wa NPD afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye, mu Karere ka Burera mu gihe iperereza rikomeje..

IP Gasasira yavuze ko ibyaha akekwaho gukora nibimuhama azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 344 yo gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; naho ingingo yacyo ya 614 ijyanye no kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma ikaba ivuga ko umuntu uhamwe n’ibi byaha ahabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages