Mu mwaka wa 2015, Umushinga ‘Inshuti mu buzima’ (Partners In Health) mu Rwanda, watangije Kaminuza Mpuzamahanga, UGHE, izajya itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (Master of science in global health delivery/MGHD), itangirana n’abanyeshuri 26 baturutse hirya no hino ku Isi.
Muri Mutarama 2016 ni bwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye, avuga ko Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka ndetse n’abakozi, hanyuma Umuryango ‘Inshuti mu buzima’ ukubaka UGHE, Kaminuza izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri nibura 1000 buri mwaka.
Nyuma y’ayo masezerano, ‘Inshuti mu buzima’ wasabye Leta y’u Rwanda ko yabafasha kubona ubutaka bwitegeye ibitaro bya Butaro muri uwo murenge wo mu Karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, wari umunsi udasanzwe ku Karere ka Burera, gasanzwe kazwi nk’icyaro ariko kakaba katewemo ibiti by’inyabutatu, bishushanya ifatizo ry’ahazubakwa iyo Kaminuza Mpuzamahanga yigisha Ubuvuzi “UGHE”.
Uwo muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr.Musafiri Papias Malimba wari kumwe na Dr.Paul Farmer, umwe mu bashinze Umuryango ‘Inshuti mu buzima’ akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Havard iherereye i Boston ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye, Minisitiri Musafiri yagarutse ku bufatanye budasanzwe abaturage ba Butaro bagaragaje mu gutegura ahagiye kubakwa iyo Kaminuza, kuva ku bahimuwe ndetse n’abatunganyije imihanda ihagera.
Ati “Iyo mubyemeye rero mutagononwa, ni ikimenyetso cyiza kigaragaza kumva no gusobanukirwa y’uko bino bikorwa remezo nka Kaminuza y’icyitegererezo, ivuriro, imihanda irimo kubakwa, byose nta bandi bikorerwa, ahubwo ni twe.”
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko ahagiye kubakwa inyubako runaka, hashyirwaho ibuye ry’ifatizo, ariko ahazubakwa UGHE ho byasimbujwe gutera ibiti by’inyabutatu, bikaba ngo ari umuco w’Umuryango ‘Inshuti mu Buzima’.
Hatewe igiti cy’icyitegererezo, icy’Ubufatanye, icya gatatu kikaba icy’Ubuzima bwiza kandi burambye.
Yakomeje abasaba kugumana umutima w’ubufatanye ngo byose byubakwe birangire, kandi bibungabungwe neza, dore ko Kaminuza itazatanga serivisi umwaka umwe ngo ihagarare, ahubwo izafasha abariho, abazabaho n’abazabakomokaho.
Yibukije kandi ko Kaminuza ya UGHE itazagirira akamaro Abanyabutaro gusa, ko izakagirira n’abazaturuka imihanda yose haba mu Rwanda no mu mahanga, ibyo bikanatuma ibikorwa by’abanyaburera bibona isoko ryagutse kandi bakanabona imirimo, bityo bakabasha kwiteza imbere kurushaho.
Paul Farmer, yatangaje ko ishingwa rya Kaminuza ya UGHE i Butaro, byaturutse kuri byinshi bize mu gihe Umuryango ‘Inshuti mu buzima’ umaze ukorera mu Rwanda, dore ko wibanda ahanini ku gutanga serivisi z’ubuvuzi mu bice by’icyaro.
Yakomeje ashima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame, ati “atari we ntitwari kuba turi hano.”
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Kaminuza ya UGHE izahita itangira muri Mutarama 2017, ikazamara amezi 18, ku buryo nta gihindutse, muri Nzeri 2018, icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bazahita batangira kwigira mu nyubako nshya zizaba zuzuye i Butaro ho mu Karere ka Burera.
Ku ikubitiro, iyo Kaminuza izaba ifite amashami atandukanye yose ajyanye n’iby’ubuzima, nk’Ubuvuzi (Medecine), Ubuvuzi rusange (Global health). Hazajya hanatangirwa amasomo y’ubuvuzi bwihariye ku ndwara runaka, bijyanye n’igezweho cyangwa izajya igaragazwa nk’ikwiye kwitabwaho bidasanzwe hashingiwe ku bushakashatsi.
UGHE ije ikurikira African Leadership University (ALU), kaminuza yigenga yaje mu Rwanda ari iya 33, nay o izaba ifite umwihariko w’uko umuntu uyigamo azahabwa amasomo nk’ay’uwicaye i Cambridge muri Leta ya Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo kuva kuwa 11 kugeza kuwa 13 Gicurasi u Rwanda rwakiraga inama ya World Economic Forum on Africa, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwagaragaje ko hazifashishwa abahanga bo muri kaminuza zikomeye ku Isi, aho kugira ngo Abanyafurika bakomeze gukoresha akayabo bajya kwiga mu mahanga, ubu bukaba ari na bwo buryo buzakoreshwa muri UGHE, aho rimwe na rimwe izajya inasangira abarimu na Kaminuza ya Havard.
Imibare igaragaza ko kugira ngo Afurika igere ku burezi nibura nk’ubw’u Buhinde, ikeneye kubaka kaminuza 125 ku rwego rwa Harvard buri mwaka, mu myaka 15 iri imbere.
Uburyo busanzwe bw’imyigire muri Afurika ngo ntibwari buhagije ngo habeho impinduka, ahubwo hakenewe ubushya bwahanzwe n’Abanyafurika, bugenewe Afurika kandi bugamije guhangana n’imbogamizi z’Abanyafurika.



















TANGA IGITEKEREZO