Nyiraguriro Mahoro, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Nyagisenyi mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko atakoroherwa no gufata icyemezo cyo kureka gusabiriza mu muhanda kuko ari imfubyi itagira kirera, kandi afite ubukene karande yarazwe n’ababyeyi be nabo bari batunzwe no gusabiriza.
Nyiraguriro uvuga ko ari imfubyi itagira kirera, ni umugore utabasha kumenya imyaka ye ngo kuko ‘atize’ ariko umurebesheje ijisho ubona atari munsi y’imyaka 50.
Avuga ko afite umugabo n’abana bane, barimo umwe agendana mu nzira ategera amaboko abahisi n’abagenzi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko nta pfunwe na rito gusabiriza bimutera kuko ari ibintu yarazwe n’ababyeyi be, nawe abitangira agifite imyaka 15 kugeza magingo aya.
Nyuma gato mu mateka….
Nyiraguriro Mahoro, kimwe n’abandi basigajwe inyuma n’amateka ubu batuye mu mudugudu wa Nyagisenyi bahoze batuye munsi y’ishyamba ry’ibirunga, nyuma leta iza kubimura bava muri iryo shyamba batuzwa aho abandi baturage batuye.
Uyu mugore ugaragara nk’utabayeho neza avuga ko abasekuru be batungwaga no guhiga, ariko we avuka asaga guhiga bikendera, kuko batari bafite imirima yo guhinga ngo ibatunge bashoka mu mihanda gusabiriza, nawe akuze agera ikirenge mu cyabo.
Ati “Njye nsaba kuko ndi imfubyi, ariko ababyeyi banjye bo basabaga bagifite ababyeyi na nyuma yaho Imana ibajyaniye bakomeza gusaba, nanjye aho nkuriye ntangira gusaba kuko ntakindi cyo gukora twagiraga.”
Uko gusabiriza bimutunganye n’umuryango we…….
Nyiraguriro avuga ko azindukira gusabiriza kuko saa moya aba ageze ku muhanda, mu gihe umugabo we nawe aba aca inshuro mu baturage, bakongera guhura nimugoroba, kandi ngo kuba asaba umugabo we ntabifata nk’ikibazo.
Yagize ati “Umugabo wanjye urumva yambwira Iki kindi ko abona njyiye akongera kumbona ngarukanye umuhahano (Ihaho), akishima.Abana nabo bambona bati Mama yahashye twongeye twariye.”
Nta mubare uhamye w’amafaranga uyu mugore atahana buri munsi uko avuye gusaba, ariko yemeza ko uko byagenda kose adashobora gutahana ari munsi ya 500, kandi ngo umuryango we uba witeguye kuyasangira uko ari.
Kureka gusabiriza ntibyamworohera……
N’ubwo we kimwe na bagenzi be bimuwe bakavanwa mu ishyamba hafi y’ikirunga cya Muhabura, Nyiraguriro Mahoro yemeza ko nta yindi nzira yanyuzamo ubuzima bwe utari ugutegera amaboko abagiraneza, bityo gufata umwanzuro wo guhagarika umwuga umutunze ntiyakoroherwa no kuwufata.
Ati “None ntabafunguje natungwa n’iki bana bajye…ndafunguza ariko niyo ufite akarimo ndagakora.”
Kimwe mu byo uyu mugore yemeza ko cyamukura mu gusaba, ngo ukuba yabona umugiraneza umuha umurima wo kujya ahingaho,akabasha kweza ibimutungana n’umuryango we.Ati ““Ndamutse mbonye aho guhinga sinakongera gusabiriza ni ukuri ndakakwambura.”
Ubuyobozi buvuga ko abasabiriza Atari abanyarwanda….
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, ntibwemera ko hari uwasigajwe inyuma n’amateka n’umwe ushobora kujya gusabiriza mu muhanda, ahubwo ngo bameze neza kandi bafite n’ibyo bakora bibatunze nyuma yo kwimurwa na leta ibavana aho bari batuye bonyine mu ishyamba ikabatuza mu nzu nziza zubatatswe ku bufatanye bwayo na Croix –Rouge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango Nkanika Jean Mrie Viannyey yasobanuriye IGIHE ko kuba umurenge ayobora uri ku mupaka, byorohera abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Uganda kuza mu Rwanda gusura bagenzi babo, ugasanga hari n’abagiye mu mihanda basabiriza bakanduza isura mbi abo mu Rwwanda.
Nkanika ahamya akomeje ko abasigajwe inyuma n’amateka batatujwe ukwabo ahubwo bashyizwe mu bandi baturage, bibafasha kwiteza imbere.Ati “ Twe bafite ingo barakora bameze nk’abandi”.
Uyu muyobozi yavuze ko kuba abasigajwe inyuma n’amateka muri Uganda baza mu Rwanda bibafasha kwigira kuri bagenzi babo bo mu Rwanda uko bakwiteza imbere, naho ikibazo cy’abasabiriza cyo ngo bari mu biganiro na bagenzi babo bo muri Uganda ngo harebwe uko cyakemuka.
Abakunze kubona uyu mugore asabiriza bavuga ko agenda abyanduza bagenzi be, ku buryo uko iminsi itambuka bagenda biyongera.



















TANGA IGITEKEREZO