00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mukozi wese agiye kujya ateganyiriza ikiruhuko cy’ababyeyi babyara

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 23 March 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Buri mukozi wese agiye kujya atanga 0.3% y’umushahara we mu rwego rwo gufatanya n’umukoresha mu guteganyiriza ikiruhuko cy’ababyeyi babyara, kugirango bajye babasha guhabwa umushahara wa bo wose mu byumweru 12 bagenerwa.

Kuwa 20 Werurwe 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeza Umushinga w’Itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Muri uwo mushinga w’Itegeko, harimo ingingo zivuga ko buri mukozi wese akwiye gutanga 0,3% by’umushahara we, n’umukoresha we agatanga andi nk’ayo mu buryo bwo guteganyiriza ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Werurwe 2015, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yatangaje ko inyigo yakozwe, yagaragaje ko ibyo bizashoboka cyane ko abakozi n’abakoresha bari basanzwe banatanga ubwiteganyirize.

Amb. Gatete yagize ati “Mu nyigo twakoze twasanze byashoboka, kuko Leta n’undi mukoresha wese bari basanzwe bishyura ibyumweru 6. Twasanze ibyo byumweru bitandatu bindi, umukozi agize icyo atanga n’umukoresha akagira icyo atanga, byashoboka ko noneho umubyeyi yabona umushahara we wose 100%.”

Ambasaderi Claver Gatete asanga nta gitunguranye kuko abakozi n'abakoresha basanzwe bafatanya mu bwiteganyirize

Ubusanzwe umubyeyi wagiye mu kiruhuko cyo kubyara, amategeko yamwemeraga guhabwa umushahara we wose mu gihe kingana n’ibyumweru bitandatu, ibindi byumweru bitandatu bisigaye agahabwa 20% by’umushahara we, ari na yo mpamvu benshi bahitagamo kugaruka mu kazi ikiruhuko cya bo kitarangiye ibyo bigatuma ingaruka ziba ku mwana.

Gusa ngo ubwo bwishingizi buzatuma umubyeyi azajya agenerwa umushara we wose mu gihe cy’ibyumweru 12, bityo aruhuke igihe cye cyose bifashe mu mikurire y’umwana, dore ko umwana aba ari uw’igihugu atari uw’uwo mubyeyi gusa.

Amb. Gatete ati "Umwana si uw’umubyeyi gusa, umwana ni uw’umuryango, umwana ni uw’igihugu. Ni yo mpamvu umukozi wese azajya atanga 0.3 % by’umushahara, yaba umugabo cyangwa umugore, yaba abyara cyangwa atabyara."

Nk’uko byagarutsweho muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, uyu mushinga w’Itegeko uteganya ko abagabo bakora bazajya batanga uwo musanzu, ariko mu gihe abagore babo badakora cyangwa se bakora ariko badatanga uwo musanzu, bo nta bufasha bazahabwa mu gihe abagore ba bo babyaye.

Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Kugirango umubyeyi agire uburenganzira ku bizajya bigenerwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, agomba kuba yaratanze umusanzu ukwezi kumwe nibura, mbere yo kujya muri icyo kiruhuko.

Gushyiraho ikigega cyangwa uburyo bwo gufasha umugore guhabwa umushahara we wose igihe yabyaye wari umwanzuro wa 9 mu yafatiwe mu nama y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 2013, ariko kugeza magingo aya wari utarashyirwa mu bikorwa.

Zimwe mu mbogamizi zagiye zitangwa, harimo kubanza gusobanurira abakoresha cyane cyane ab’ibigo byigenga, dore ko hari abakoresha batabyumvaga, bavuga ko no kwishyura umuntu ibyumweru bitandatu adakora batabishyigikiye.

Nyuma y’aho uyu mushinga wemejwe n’inama y’abaminisitiri, ugiye kunozwa uzasohoke mu Igazeti ya Leta, maze utangire gukurikizwa guhera tariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka, bikaba bije ari nk’igisubizo ku byari byarakunze kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga yita ku babyeyi ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ikiruhuko umubyeyi wabyaye agenerwa kibangamiye uburenganzura bwe.

Hagize igihinduka ku bijyanye n’umusanzu hazajyaho Itegeko Teka, ariko ku bijyanye n’uko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa hazashyirwaho Iteka rya Minisitiri ari ryo rizerekana uko bizakorwa n’uko byagenda igihe habaye ikibazo.

Amafoto: Jacques Nkinzingabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages