Kuwa 20 Werurwe 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeza Umushinga w’Itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
Muri uwo mushinga w’Itegeko, harimo ingingo zivuga ko buri mukozi wese akwiye gutanga 0,3% by’umushahara we, n’umukoresha we agatanga andi nk’ayo mu buryo bwo guteganyiriza ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Werurwe 2015, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yatangaje ko inyigo yakozwe, yagaragaje ko ibyo bizashoboka cyane ko abakozi n’abakoresha bari basanzwe banatanga ubwiteganyirize.
Amb. Gatete yagize ati “Mu nyigo twakoze twasanze byashoboka, kuko Leta n’undi mukoresha wese bari basanzwe bishyura ibyumweru 6. Twasanze ibyo byumweru bitandatu bindi, umukozi agize icyo atanga n’umukoresha akagira icyo atanga, byashoboka ko noneho umubyeyi yabona umushahara we wose 100%.”
Ubusanzwe umubyeyi wagiye mu kiruhuko cyo kubyara, amategeko yamwemeraga guhabwa umushahara we wose mu gihe kingana n’ibyumweru bitandatu, ibindi byumweru bitandatu bisigaye agahabwa 20% by’umushahara we, ari na yo mpamvu benshi bahitagamo kugaruka mu kazi ikiruhuko cya bo kitarangiye ibyo bigatuma ingaruka ziba ku mwana.
Gusa ngo ubwo bwishingizi buzatuma umubyeyi azajya agenerwa umushara we wose mu gihe cy’ibyumweru 12, bityo aruhuke igihe cye cyose bifashe mu mikurire y’umwana, dore ko umwana aba ari uw’igihugu atari uw’uwo mubyeyi gusa.
Amb. Gatete ati "Umwana si uw’umubyeyi gusa, umwana ni uw’umuryango, umwana ni uw’igihugu. Ni yo mpamvu umukozi wese azajya atanga 0.3 % by’umushahara, yaba umugabo cyangwa umugore, yaba abyara cyangwa atabyara."
Nk’uko byagarutsweho muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, uyu mushinga w’Itegeko uteganya ko abagabo bakora bazajya batanga uwo musanzu, ariko mu gihe abagore babo badakora cyangwa se bakora ariko badatanga uwo musanzu, bo nta bufasha bazahabwa mu gihe abagore ba bo babyaye.
Kugirango umubyeyi agire uburenganzira ku bizajya bigenerwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, agomba kuba yaratanze umusanzu ukwezi kumwe nibura, mbere yo kujya muri icyo kiruhuko.
Gushyiraho ikigega cyangwa uburyo bwo gufasha umugore guhabwa umushahara we wose igihe yabyaye wari umwanzuro wa 9 mu yafatiwe mu nama y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 2013, ariko kugeza magingo aya wari utarashyirwa mu bikorwa.
Zimwe mu mbogamizi zagiye zitangwa, harimo kubanza gusobanurira abakoresha cyane cyane ab’ibigo byigenga, dore ko hari abakoresha batabyumvaga, bavuga ko no kwishyura umuntu ibyumweru bitandatu adakora batabishyigikiye.
Nyuma y’aho uyu mushinga wemejwe n’inama y’abaminisitiri, ugiye kunozwa uzasohoke mu Igazeti ya Leta, maze utangire gukurikizwa guhera tariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka, bikaba bije ari nk’igisubizo ku byari byarakunze kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga yita ku babyeyi ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ikiruhuko umubyeyi wabyaye agenerwa kibangamiye uburenganzura bwe.
Hagize igihinduka ku bijyanye n’umusanzu hazajyaho Itegeko Teka, ariko ku bijyanye n’uko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa hazashyirwaho Iteka rya Minisitiri ari ryo rizerekana uko bizakorwa n’uko byagenda igihe habaye ikibazo.
Amafoto: Jacques Nkinzingabo



















TANGA IGITEKEREZO