00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mwana ariye amagi abiri mu cyumweru ibibazo by’imirire mibi byakemuka- Minisitiri Mukeshimana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 April 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kurya amagi no kuyagaburira abana babo kuko afite intungamubiri zafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi itera kugwingira.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bamaze iminsi bazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu basura abahinzi n’abarozi bareba ibyo bakora.

Bamwe mu borozi b’inkoko bagaragarije abanyamakuru ko basigaye babona umusaruro mwinshi w’amagi bityo bifuza ko bashyirirwaho amakusanyirizo yayo kugira ngo bajye babasha kuyagurisha babone amafaranga menshi.

Urugero ni urwa Uwotwambaza Marie wo mu Karere ka Rwamagana watangiye kororora inkoko mu 2016 kuri ubu akaba afite izigera ku 750 zitera amagi agera ku bihumbi 20 ku kwezi.

Kuko asanzwe ari umufashamyumvire mu bworozi bw’inkoko, yavuze ko haba ubwo bagize ikibazo cy’isoko ry’amagi ariko bagerageza kwishakamo ibisubizo.

Ati “Twakoze koperative ihagarariye abafashamyumvire tugamije ngo umunsi twongeye kugira igihombo abantu babuze uko bagurisha noneho twebwe nk’abafashamyumvire dukore amakusanyirizo tujye tugurira abandi borozi tubarangurire kugira ngo tubone uko ducuruza umusaruro wacu.”

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko bagerageje gushyiraho ikisanyirizo ry’amagi mu Karere ka Gakenke bareba niba byashoboka, yizeza ko bazakomeza gushyiramo ingufu bashakira umuti imbogamizi zagiye zigaragaramo kugira ngo bishoboke ndetse bigezwe n’ahandi.

Abaturage bakwiye kugira umuco wo kurya amagi

Minisitiri Dr Mukeshimana yagarutse ku kibazo kiri mu Rwanda kijyanye n’imirire mibi itera abana kugwingira, asaba ko Abanyarwanda bagira umuco wo kurya amagi kugira ngo gikemuke.

Ati “Ikintu cya mbere nifuza ko mudufasha ni no kwigisha abaturage kurya ibiribwa bigura make kandi bifite akamaro kanini. Urabona tuba dufite ibibazo by’imirire y’abana, ufashe umwana ukamuha igi rimwe inshuro ebyiri mu cyumweru ahita asohoka mu bibazo by’imirire mibi, ibi ngibi byo kugwingira turwana nabyo.”

Yakomeje avuga ko kuba amagi aboneka ku bwinshi mu gihugu hakenewe kwigisha abaturage kugira umuco wo kuyarya ndetse no korora inkoko ziyabaha.

Ati “Dukeneye kwigisha abaturage tukabaganiriza ibyiza biri mu kurya ibiribwa bidahenze cyane bifite intungamubiri nyinshi cyane nk’amagi kugira ngo ibi by’imirire mibi y’abana ariko n’abantu bakuru tugende tubisohokamo.”

Ku bwe asanga Abanyarwanda bagize umuco wo kurya amagi, ikibazo cy’isoko ryayo cyakemuka ndetse n’imirire mibi igacika mu bana b’u Rwanda.

Ati “Aba bantu muvuga ko bafite ibibazo by’isoko ry’amagi ntibagakwiye kubigira kuko abantu baturanye nabo aho ngaho, buri muntu agiye agura amagi atatu afite abana batatu iryo soko rihita riboneka ariko n’ikibazo kindi [cy’imirire mibi] twifuza ko gikemuka nk’igihugu kigakemuka.”

Mu Rwanda ntabwo hazwi neza umubare w’amagi aboneka ku munsi ariko ingo nyinshi zoroye inkoko zitera ndetse hari n’abazorora mu buryo bwa kijyambere.

Igi rimwe rigura amafaranga ari hagati ya 100 Frw na 150 Frw, bivuze ko umwana ariye amagi abiri mu cyumweru byatwara amafaranga atarenze 300 Frw.

Abanyamakuru barasabwa umusanzu

Minisitiri Dr Mukeshimana yasabye abanyamakuru gutanga umusanzu wabo mu kwigisha abaturage uko bakumira imirire mibi by’umwihariko babatoza kurya amagi kuko adahenze.

Ati “Mudufashe kugenda dukangurira Abanyarwanda gukoresha ibiribwa bihari. Mu biribwa bituma abantu bava mu mirire mibi igi niryo rihendutse rihari niryo rigura makeya rihari, ariko usanga benshi batazi ko rifite akamaro kanini cyane. Rero twifuza ko bagenda babijijukirwa.”

Yasabye inzego bakorana zirimo RAB gukomeza inzira yatangiwe yo kureba uko hashyirwaho amakusanyirizo y’amagi hirya no hino mu gihugu, ari nako abaturage bakomeza kwigishwa ibyiza byo kurya amagi.

Hari imyumvire ikwiye guhinduka

Minisitiri Dr Mukeshimana yagarutse no kubibwira ko amagi y’inkoko bita ‘inyarwanda’ ariyo afite intungamubiri gusa, avuga ko n’ayandi azifite.

Yibukije ko inkoko y’inyarwanda itangira gutera imaze umwaka wose nyamara inkoko zindi bita ‘inzungu’ zitera zimaze iminsi 75.

Ati “Ni urugendo guhundura abantu biragora ariko ni urugendo tugomba gufatanyamo tukagenda tugana kuri ibi bintu bidahanze kandi bibineka vuba kuko bifite intungamubiri nyinshi.”

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’Imibereho by’Abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi no kurwaragurika ndetse no kutitabwaho k’umwana. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko bihombya igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe wacyo.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko mu 2024 abana bagwingiye bazaba bageze kuri 19% gusa.

Abanyamakuru bagaragaje icyifuzo cy'aborozi b'inkoko cyo gushyirirwaho amakusanyirizo
Abanyarwanda bakangurirwa kugira umuco wo kurya amagi no kuyagaburira abana babo
Inkoko nk'izi za kijyambere zitera zimaze iminsi 75 mu gihe inyarwanda itera imaze umwaka wose
Inkoko za Uwotwambaza zitera amagi menshi kuko azitaho akazigaburira neza
Minisitiri Dr Mukeshimana mu kiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kurya amagi no kuyagaburira abana babo kuko afite intungamubiri nyinshi
Mu Rwanda hasigaye haboneka amagi menshi kuko ubworozi bw'inkoko burimo gutezwa imbere
Uwotwambaza wo mu Karere ka Rwamagana watangiye korora inkoko mu 2016 kuri ubu afite izigera kuri 750

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages