Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bamaze iminsi bazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu basura abahinzi n’abarozi bareba ibyo bakora.
Bamwe mu borozi b’inkoko bagaragarije abanyamakuru ko basigaye babona umusaruro mwinshi w’amagi bityo bifuza ko bashyirirwaho amakusanyirizo yayo kugira ngo bajye babasha kuyagurisha babone amafaranga menshi.
Urugero ni urwa Uwotwambaza Marie wo mu Karere ka Rwamagana watangiye kororora inkoko mu 2016 kuri ubu akaba afite izigera ku 750 zitera amagi agera ku bihumbi 20 ku kwezi.
Kuko asanzwe ari umufashamyumvire mu bworozi bw’inkoko, yavuze ko haba ubwo bagize ikibazo cy’isoko ry’amagi ariko bagerageza kwishakamo ibisubizo.
Ati “Twakoze koperative ihagarariye abafashamyumvire tugamije ngo umunsi twongeye kugira igihombo abantu babuze uko bagurisha noneho twebwe nk’abafashamyumvire dukore amakusanyirizo tujye tugurira abandi borozi tubarangurire kugira ngo tubone uko ducuruza umusaruro wacu.”
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko bagerageje gushyiraho ikisanyirizo ry’amagi mu Karere ka Gakenke bareba niba byashoboka, yizeza ko bazakomeza gushyiramo ingufu bashakira umuti imbogamizi zagiye zigaragaramo kugira ngo bishoboke ndetse bigezwe n’ahandi.
Abaturage bakwiye kugira umuco wo kurya amagi
Minisitiri Dr Mukeshimana yagarutse ku kibazo kiri mu Rwanda kijyanye n’imirire mibi itera abana kugwingira, asaba ko Abanyarwanda bagira umuco wo kurya amagi kugira ngo gikemuke.
Ati “Ikintu cya mbere nifuza ko mudufasha ni no kwigisha abaturage kurya ibiribwa bigura make kandi bifite akamaro kanini. Urabona tuba dufite ibibazo by’imirire y’abana, ufashe umwana ukamuha igi rimwe inshuro ebyiri mu cyumweru ahita asohoka mu bibazo by’imirire mibi, ibi ngibi byo kugwingira turwana nabyo.”
Yakomeje avuga ko kuba amagi aboneka ku bwinshi mu gihugu hakenewe kwigisha abaturage kugira umuco wo kuyarya ndetse no korora inkoko ziyabaha.
Ati “Dukeneye kwigisha abaturage tukabaganiriza ibyiza biri mu kurya ibiribwa bidahenze cyane bifite intungamubiri nyinshi cyane nk’amagi kugira ngo ibi by’imirire mibi y’abana ariko n’abantu bakuru tugende tubisohokamo.”
Ku bwe asanga Abanyarwanda bagize umuco wo kurya amagi, ikibazo cy’isoko ryayo cyakemuka ndetse n’imirire mibi igacika mu bana b’u Rwanda.
Ati “Aba bantu muvuga ko bafite ibibazo by’isoko ry’amagi ntibagakwiye kubigira kuko abantu baturanye nabo aho ngaho, buri muntu agiye agura amagi atatu afite abana batatu iryo soko rihita riboneka ariko n’ikibazo kindi [cy’imirire mibi] twifuza ko gikemuka nk’igihugu kigakemuka.”
Mu Rwanda ntabwo hazwi neza umubare w’amagi aboneka ku munsi ariko ingo nyinshi zoroye inkoko zitera ndetse hari n’abazorora mu buryo bwa kijyambere.
Igi rimwe rigura amafaranga ari hagati ya 100 Frw na 150 Frw, bivuze ko umwana ariye amagi abiri mu cyumweru byatwara amafaranga atarenze 300 Frw.
Abanyamakuru barasabwa umusanzu
Minisitiri Dr Mukeshimana yasabye abanyamakuru gutanga umusanzu wabo mu kwigisha abaturage uko bakumira imirire mibi by’umwihariko babatoza kurya amagi kuko adahenze.
Ati “Mudufashe kugenda dukangurira Abanyarwanda gukoresha ibiribwa bihari. Mu biribwa bituma abantu bava mu mirire mibi igi niryo rihendutse rihari niryo rigura makeya rihari, ariko usanga benshi batazi ko rifite akamaro kanini cyane. Rero twifuza ko bagenda babijijukirwa.”
Yasabye inzego bakorana zirimo RAB gukomeza inzira yatangiwe yo kureba uko hashyirwaho amakusanyirizo y’amagi hirya no hino mu gihugu, ari nako abaturage bakomeza kwigishwa ibyiza byo kurya amagi.
Hari imyumvire ikwiye guhinduka
Minisitiri Dr Mukeshimana yagarutse no kubibwira ko amagi y’inkoko bita ‘inyarwanda’ ariyo afite intungamubiri gusa, avuga ko n’ayandi azifite.
Yibukije ko inkoko y’inyarwanda itangira gutera imaze umwaka wose nyamara inkoko zindi bita ‘inzungu’ zitera zimaze iminsi 75.
Ati “Ni urugendo guhundura abantu biragora ariko ni urugendo tugomba gufatanyamo tukagenda tugana kuri ibi bintu bidahanze kandi bibineka vuba kuko bifite intungamubiri nyinshi.”
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’Imibereho by’Abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi no kurwaragurika ndetse no kutitabwaho k’umwana. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko bihombya igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe wacyo.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko mu 2024 abana bagwingiye bazaba bageze kuri 19% gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!