Mu mutwe wa gatanu w’itegeko rigenga itangazamakuru No 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013, icyiciro cyawo cya mbere, kivuga ku burenganzira bwo gukosora, gusubiza no kugorora mu itangazamakuru ryanditse, ingingo yawo ya 21 ivuga ku burenganzira bwo gusaba gukosora, gusubiza cyangwa kugorora, ivuga ko umuntu wese, amashyirahamwe, inzego za Leta n’imiryango yemewe n’amategeko bifite uburenganzira bwo gusaba gukosora, gusubiza cyangwa kugorora inyandiko cyangwa inkuru yatangajwe mu gitangazamakuru.
Gusaba gukosora, gusubiza cyangwa kugorora bishyikirizwa Umuyobozi w’igitangazamakuru mu rwandiko rushinganye, urwandiko rutanzwe urwakiriye akarutangira icyemezo cy’iyakira cyangwa inyandiko y’ikoranabuhanga ifite gihamya ko yakiriwe.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rugena uburyo gukosora, gusubiza no kugorora bikorwa.
Mu gihe uwasabye gukosora, gusubiza cyangwa kugorora atanyuzwe n’imyanzuro, akaba ashobora kwitabaza Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura. Mu gihe binaniranye, ashobora kuregera Urukiko rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 22 y’uyu mutwe ivuga ku nzego n’imiryango bishobora gukoresha uburenganzira bwo gusubiza, gukosora cyangwa kugorora, ivuga ko uburenganzira bwo gusubiza, gukosora cyangwa kugorora, bushobora gukoreshwa na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’izindi nzego za Leta zibifitiye ububasha, amashyirahamwe cyangwa imiryango itari iya Leta byemewe n’amategeko, bifite mu nshingano zabyo kurengera uburenganzira bwa Muntu, bibyibwirije cyangwa bibisabwe, iyo umuntu cyangwa abantu bandagajwe n’igitangazamakuru kikabatesha icyubahiro cyangwa icyizere bishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose, cyangwa ku zindi mpamvu zijyanye n’inshingano zabyo.
Ingingo ya 23 y’icyiciro cya mbere cy’uyu mutwe wa gatanu, ivuga ku kubika ibiganiro n’amakuru, ivuga ko ikigo cy’itangazamakuru rikoresha amajwi cyangwa amajwi n’amashusho kigomba kubika ibiganiro n’amakuru cyakoze, nibura igihe cy’amezi atatu (3).
Iyo habayeho ikibazo cyangwa ikirego kuri ibyo biganiro mbere y’uko amezi atatu (3) ashira, ukubika ibiganiro birangira ari uko icyo kibazo cyangwa se ikirego kirangiye.
Iyo ukurikije iri tegeko usanga nta muntu n’umwe ukwiye kwimwa uburenganzira bwo gusubiza ku makuru yaba amwerekeyeho, kuyakosora cyangwa se kuyagorora igihe cyose bibaye ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO