00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri wese atsinda iyo inyungu z’abagore zishyizwe imbere-PM Murekezi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 March 2015 saa 07:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe (PM), Anastase Murekezi, yagaragaje uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda mu guha abagore ijambo mu bice bitanduanye by’ubuzima ashimangira ko abagore ari ingirakamaro mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2015, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma kwizihiza Umunsi Mpuzamahaga ngarukamwaka w’Abagore. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi Komeza Imihigo mu Iterambere Rirambye.”

Yagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu guharanira uburinganire kuko ari bwo uganisha ku iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Minisitiri w'Intebe, Murekezi Anastase, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango

Yagize ati “Hari ubushake guharanira uburinganire bushobora kutugeza ku iterambere rirambye... Buri wese agera ku ntsinzi iyo inyungu z’umugore zishyizwe imbere.”

Yakomeje agaragaza ko imbaraga zishyirwa mu guharanira uburenganzira bw’abagore zidakwiye kuva mu bayobozi gusa ahubwo buri Munyarwanda ngo akwiye gufata iya mbere.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje uko bafashijwe mu iterambere. Bimwe mu byakozwe harimo kuba harashyizweho Minisiteri yihariye ireba umuryango, Inama Nkuru y’Igihugu y’Abagore, Urwego rushinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire bw’ubugore n’ubugabo bwubahirizwa (GMO/ Gender monitoring Office), abagore bajya kubungabunga amahoro ahatandukanye ku Isi b’ibindi.

Kuri ubu abagore bagize 64% mu Nteko Ishinga Amategeko na 40% mu nzego za Leta zifata ibyemezo.

Kuri uyu Munsi, Minisitiri w’Intebe yafatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, mu muhango wo guhemba abakobwa 40 bahize abandi mu burezi ku nshuro ya 10 iki gikorwa kibaye.

Ba Inkubito z'Icyeza bahemwe na Imbuto Foundation

Biteganyijwe ko mu byumweru bike biri imbere abakobwa bagera kuri 420 bazahabwa ibihembo mu bukangurambaga bwiswe ‘Ba Inkubito z’Icyeza ni Ishema ry’Abakobwa’ bwatangiye mu mwaka wa 2005, aho abakobwa basaga 3800 bamaze guhemberwa kwitwara neza mu masomo.

Buri mwaka Umuryango Imbuto Foundation uhemba abakobwa basaga 400 mu gihugu hose.

Muri uyu muhango wabereye kuri Sitade ya Cyasemakamba muri aka Karere ka Ngoma, bamwe mu bagore batishoboye bahawe inka, abandi bahabwa impano zitandukanye.

Abagore bagaragaje ibyo bashoboye birimo n'ibyo bahuriraho n'abagabo
Inka zorojwe abatishoboye
Umwe mu batishoboye ahabwa impano

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages