00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Buri wese amenye amarenga byafasha abatumva”

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 22 April 2013 saa 08:58
Yasuwe :

Handicap International, umuryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga uratangaza ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kumenya gukoresha amarenga, byafasha abafite ubumuga bwo kutumva bagashobora gushyikirana na buri wese kandi bikabafasha no guterana imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mugisha Jacques umukozi w’uyu mushinga yabitangarije abashinzwe itangazamakuru mu karere ka Muhanga dukesha iyi nkuru, mu mpera z’iki cyumweru cyasojwe tariki ya 21 Mata 2013 ubwo hasozwaga amahugurwa (…)

Handicap International, umuryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga uratangaza ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kumenya gukoresha amarenga, byafasha abafite ubumuga bwo kutumva bagashobora gushyikirana na buri wese kandi bikabafasha no guterana imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mugisha Jacques umukozi w’uyu mushinga yabitangarije abashinzwe itangazamakuru mu karere ka Muhanga dukesha iyi nkuru, mu mpera z’iki cyumweru cyasojwe tariki ya 21 Mata 2013 ubwo hasozwaga amahugurwa yo kwigisha abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu turere twa Muhanga, Gasabo, Kamonyi na Rutsiro ku burezi budaheza.

Mugisha yavuze ko aya mahugurwa bayagenera aba barimu kugira ngo bafashe abamugaye kwiga neza ndetse banave mu kato ko kutabasha kuvugana n’abadafite ubumuga.

Iyi gahunda kandi y’uburezi budaheza izafasha ababyeyi bafite abana bamugaye mu kumva ko ari abana kimwe n’abandi bashobora kugira akamaro, bityo babajyane mu ishuri kimwe n’abandi bose.

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye baratangaza ko bagiraga ikibazo cyo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye ndetse n’abatabufite muri gahunda ya Leta y’uburezi budaheza.

Maniriho Mediatrice, umwarimukazi mu karere ka Rutsiro avuga ko hari ubwo bajya kwigisha abana bafite ubumuga bigana n’abatabufite bikabagora, kuko abatumva bisaba kubacira amarenga kandi abarimu benshi ntayo baba bazi ndetse n’abana bafite ubumuga na bo bakaba bafite ikibazo cyo kuyamenya.

Maniriho yagize ati “Hari ubwo utangira kwigisha ugasanga umwana afite amarenga ye yakuye iwabo wowe utayazi bigasaba ko ujya kumwigisha asanzwe na yo utayazi neza tugatakaza umwanya munini.”

Maniriho akomeza avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo y’amarenga akoreshwa n’abamugaye kugira ngo bumvikane, bizabafashwa mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n’ireme ry’uburezi na ryo riziyongera ku mpande zombi ni ukuvuga ko bana bafite ubumuga n’abatabufite.

Abarimu bahuguwe bagera kuri 50, mu rwego rwa gahunda y’uburezi budaheza, ifasha abamugaye kutigira mu mashuri yihariye, aho bahabwaga amasomo mu rurimi rw’amarenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages