Hagati aho imikwabu ni myinshi mu mujyi wa Ouagadougou kandi harumvikana urusaku rw’amasasu rwinshi.
Kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita nibwo abashinzwe kurinda Perezida bafatashe bugwate Perezida w’nzibacyuho Michel Kafando, na Minisitiri w’Intebe Isaac Zida, igikorwa kivuyemo kudeta nyirizina.
Abagize ihuriro ry’igihugu riharanira ibya demukarasi (CND) biyemeje guhagarika guverinoma y’inzibacyuho bashinja kutubahiriza amahame yumvikanyweho n’itegeko rigenga amatora yo mu Ugushyingo, riheza abahoze bakorana bya hafi na Blaise Compaoré.
Abasirikare bafashe ubutegetsi ngo biyemeje gutangiza uburyo bwo gushyiraho guverinoma buri wese yibonamo.
Uwo musilikare wabitangaje, yavuze ko ari mu itsinda rishya ry’inama y’igihugu iharanira Demokarasi, Conseil national pour la démocratie.
Hari amakuru avuga ko umusilikare watangaje iyo kudeta kuri televisiyo y’igihugu, yitwa Lieutenant-Colonel Mamadou Bamba



















TANGA IGITEKEREZO