Iyi mirwano yabereye mu mujyi wa Bujumbura niyo ikomeye iheruka mu mvururu zimaze amezi atari make zatangiye ubwo Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu ndetse akaza no gutsinda amatora, igikorwa abatavuga rumwe nawe bavuga ko kinyuranyije n’amasezerano y’amahoro yo mu 2006.
Umuvugizi wa polisi Pierre Nkurikiye yabwiye AFP ko imirwano yatangiye ku wa gatandatu i saa sita ndetse ko abantu bitwaje intwaro aribo basagariye abapolisi bahitwa Mutakura babiri muri bo bahasiga ubuzima naho abapolisi babiri barakomereka.
Abantu batandukanye ariko bo bavuze ko imirwano yo ku wa gatandatu yari ikomeye kandi yabereye ahantu hatandukanye.
Abatangabuhamya batatu n’umuyobozi mu nzego zibanze bavuze ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo ku mihanda yo mu gace ka Cibitoke habonetse imirambo itandatu ifite ibikomere by’amasasu.
Undi mutangabuhamya wo mu gace ka Mutakura yavuze ko imirambo ine ariyo yabonetse mu gihe hari n’abandi bavugaga ko ari itanu.
Abatanze aya makuru bavuze ko imirwano yatangiye ku wa gatandatu mu gitondo ubwo abapolisi bafataga bamwe mu rubyiruko I Mutakura bikarakaza abahatuye bahise batangira kurwana n’abapolisi bakoresheje intwaro n’ibiturika nyuma imirwano igakwira no mu tundi turere.
Gerard utuye I Bujumbura yagize ati”Byari biteye ubwoba. Umunsi wose twiriwe twumva urusaku rw’imbunda. Abantu benshi bamaze umunsi n’ijoro ryose bifungiranye mu mazu yabo.”
Kuva muri mata 2015 imihanda y’umujyi wa Bujumbura hatangiye imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi byaturutse kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza.



















TANGA IGITEKEREZO